USA: Uwitwa Prince akurikiranweho kwica impanga ye bari bahuje byinshi birimo amazina

Sangiza iyi nkuru

Umusore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yivuganye impanga ye bari bahuje ibintu byinshi birimo n’izina rya mbere n’irya nyuma.
Igipolisi cyo muri Florida cyahamagawe mu rugo ruherereye ku muhanda North Pearl Street muri Jacksonville nyuma yo kubona umurambo w’umuntu wari urambaraye ku muhanda.
Umusore w’imyaka 26 akaba yari yishwe arashwe igipolisi gihita gitangira iperereza gishakisha impanga ya nyakwigendera bari bahuje izina rya mbere n’irya nyuma batandukaniye ku izina ryo hagati gusa.
Uyu musore witwa Prince Terrill Mitchell (ibumoso ku ifoto) yakekwagaho kwica impanga ye ubwo bari barimo kujya impaka ku kintu batumvikanagaho kuwa 05 Nzeri mu mwaka ushize wa 2017 nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ikomeza ivuga. Uwishwe yitwaga Prince Tirrell Mitchell.
Uyu rero yaje gufatirwa kuri uyu wa gatanu ahitwa Daytona Beach akaba ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko kuwa 31 Mutarama 2018.
Nubwo bivugwa ko yishe impanga ye kubera impaka, ntihatangajwe icyo bajyagaho impaka cyatumye afata icyemezo cyo kwica umuvandimwe we bavukiye umunsi umwe.
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *