Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye ibihano ibigo 7 bicura intwaro muri Pakistan, byimwa uburenganzira bwo gukora ubucuruzi mpuzamahanga. Ibi bigo birazira gucuruza intwaro za kirimbuzi kandi no kuzikora ubwabyo bitemewe.
Ni nyuma y’uko iki gihugu gitangiye gushinjwa ko gifasha abagaba ibitero muri USA hamwe n’ibindi bihugu byifatanya na Pakistani mu ntambara na Afghanistan.
Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, iratangaza ko ibi bigo bibangamira umutekano wa Amerika n’inyungu zayo ku bihugu by’amahanga.
Muri rusange ibigo 23 ni byo bimaze guhabwa ibihano nk’ibi. Ibyo harimo 15 byo muri Sudani, 1 cyo muri Singapore n’ibi birindwi byose bizira ubucuruzi bw’intwao za kirimbuzi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


