Kuri iki Cyumweru, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zategetse imiryango y’abadipolomate bayo bari mu murwa mukuru wa Ukraine, Kiev, kuva muri iki gihugu “kubera impungenge zikomeje” z’ibitero by’u Burusiya.
Washington yemereye kandi gutaha “ku bushake” abakozi bayo ba ambasade badakenewe kandi isaba Abanyamerika bo muri iki gihugu cy’u Burayi bw’iburasirazuba no “gutekereza kuhava ubu,” ivuga ko bitazashoboka ko bahahunga u Burusiya bumaze kuhinjira.
U Burusiya bwakusanyije ingabo ibihumbi n’ibihumbi ku mupaka wabwo na Ukraine, hamwe n’ibitwaro birimo ibifaru, ibimodoka by’imitamenwa, n’ibibunda birasa za bombe na misile.
Ibi byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’u Burayi biha za gasopo u Burusiya ariko kugeza ubu dipolomasi ntacyo yatanze nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gukora kandi Charge d’Affaires wayo, Kristina Kvien, azaguma muri iki gihugu, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Uyu muyobozi yongeye kuburira ko igitero gishoboka kuza “igihe icyo ari cyo cyose.”
Uyu muyobozi yagize ati: “Washington” ntabwo izashobora guhungisha Abanyamerika muri icyo gihe cyihutirwa. ”
Uyu muyobozi yanze gutangaza umubare w’Abanyamerika bari ku butaka bwa Ukraine, ariko abahagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu kwezi gushize bavugaga ko bari hagati ya 10,000 na 15.000.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamaze gutanga inama yo kwirinda ingendo zose zerekeza muri Ukraine kubera igitero gishoboka cy’u Burusiya.


