Minisiteri y’ingabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yasohoye videwo yerekana ko ‘drone’ y’iki gihugu yarashwe n’indege y’intambara y’Abarusiya mu nyanja y’umukara bitangonganye nk’uko u Burusiya bwabitangaje.
Videwo y’amasegonga 42 Minisiteri y’ingabo muri USA yashyize hanze kuri uyu wa 16 Werurwe 2023, igaragaza buri kimwe cyabaye.
Iyi Minisiteri kandi yashyize hanze n’andi mafoto menshi yerekana ko hatabayeho kugongana nk’uko byavuzwe n’u Burusiya, birangira yanzuye ko iyi drone yarashwe.
Videwo isohotse mu gihe tariki ya 15 Werurwe, Minisitiri w’ingabo mu Burusiya Sergei Shoigu yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ingabo, Lloyd Austin ku byari byabaye.
Ku wa 14 Werurwe 2023, ni bwo byavuzwe indege y’intambara y’u Burusiya yangonganye na drone y’Abanyamerika mu nyanja y’umukara irayishwanyaguza by’impanuka, nk’uko byemejwe n’Abarusiya.
Ibyo bikimara kuba, bwakeye ibiro by’umukuru w’igihugu muri USA bisohora itangazo binenga cyane u Burusiya kuba bwagonze drone yabo yari mu kirere mpuzamahanga.
Umuvugizi w’igisirikare cya USA, Lloyd Austin ubwo yari mu nama ku biro bya Minisiteri y’ingabo ku wa 15 Werurwe, yari yagize ati: ” Ibi kuri twe turabifata nk’aho ari ibintu bikomeye cyane, ari yo mpamvu hagomba kubaho ibiganiro ku mpande zombi.”
Yakomeje agira ati: “Ni iby’ingenzi ko nk’ibihugu bikomeye tugirana ibiganiro binyuze mu mucyo ariko USA izakomeza kugurutsa drone zayo muri kariya gace kuko bitabujijwe n’amategeko mpuzamhanga.”
Ku ruhande rw’u Burusiya batangazaga ko iyo drone yari mu butasi mu gice kigenzurwa n’u Burusiya, dore ko ngo “aho byagonganiye” n’indege yabo ari hafi y’agace ka Crimea.
Nyamara ku ruhande rwa USA bavuga ko drone itari mu butasi, banongeraho ko kuyigurutsa mu mazi mpuzamahanga nta mategeko barenzeho, bazanabikomeza.
Gen. Mark Milley ukorera mu biro by’ingabo za Amerika yatangaje mbere bafite ibimenyetso bigaragaza ko drone yabo yari mu kirere mpuzamahanga.
Yagize ati: “Twebwe turabizi neza ko drone yari hejuru y’amazi mpuzamahanga, kandi turi kureba amavidewo niba koko harabayeho ku konganga. Nidusanga drone yararashwe kandi iri mu kirere mpuzamhanga nta kabuza u Burusiya buraba buri kudushotora.”
Gen. Mark Milley, ubwo iyi videwo yari ikimara gusohoka, yabwiye New York time ko kuri ubu atatangaza ikigiye gukurikiraho.
Ibihugu byombi bikomeje kurebana ay’ingwe nyuma y’uko USA ikomeje gutera inkunga Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.


