USA: Yitwaje Jenoside yakorewe Abatutsi mu gusobanura impamvu abantu bakwiye gutunga imbunda

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwaje jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu rwego rwo kudashyigikira amategeko arebana no gutunga imbunda aho yavuze ko nubwo imbunda zitabaho abakoreshwa na sekibi bakoresha n’imihoro.
Mu kiganiro yatanze kuri radio, Steve Pearce, yagereranyije ubwicanyi bwa jenoside mu Rwanda mu 1994 n’ubugizi bwa nabi bukoreshwa imbunda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe.
Uyu munyapolitiki yashimangiye ko gutambutsa amategeko arebana no gutunga imbunda bitazahagarika ubwicanyi bwo mu mashuri kuko abantu bakoreshwa n’ikibi bazakomeza gukoresha imihoro.
“Kugenzura intwaro ubwabyo ntabwo bigiye kuba igisubizo,” Pearce akaba yavuze ibi avuga ku bwicanyi buherutse kubera ku ishuri muri Parkland muri Leta ya Florida, bwatwaye ubuzima bw’abantu 17.
Yakomeje agira ati: “Reba mu Rwanda imyaka hagati ya 20 na 30 ishize. Bishe miliyoni y’abantu bakoresheje imihoro kubera ikibi cyari mu mitima y’abantu.”
Igitekerezo cya Pearce ko amategeko agenga gutunga imbunda nta tandukaniro azakora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko mu Rwanda jenoside yakoreshejwe imihoro cyafashwe nk’igitekerezo gipfuye ndetse no kugerageza gusobanura impamvu adashaka guhagarika ubugizi bwa nabi bukoreshwa imbunda.
Pearce yatangaje ko atekereza ko hari ikibi kirimo kwifungura n’ibintu birimo gucengera mu mitima y’abantu nk’uko iyi nkuru dukesha Sharebluemedia ikomeza ivuga.
Nyamara ariko, ntashyigikiye ko amategeko akura imbunda za gisirikare mu maboko y’aba bantu yita ko bakoreshwa n’ikibi, ahubwo agasanga abantu bakwemererwa kuzitunga mu mashuri.
Muri iki kiganiro kandi, Pearce yavuze ko ubu burwayi bwo kurasa buri mu bantu babuterwa n’akarasisi gahoraho ko kurasisha imbunda ku bwinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abasesenguzi bakaba basanga ibyo Abarepubulikani nka Pearce bari kuvuga ari ugusobanura impamvu badashyigikiye amategeko akaze agenga gutunga imbunda kandi basa nk’abiteguye gukora ibishoboka mu gutanga impamvu imbunda zikwiye gutungwa harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka isaga 20 ishize mu birometero bisaga ibihumbi 11 uvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Steve Pearce kuri ubu ubarizwa mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arateganya no guhatanira umwanya wa Guverineri wa New Mexico muri uyu mwaka wa 2018.
 
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *