Umugore witwa Lizzie Dunn w’ahitwa Staten Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse kubwira igipolisi ko umugore w’umwirabura w’umusabirizi yamumennye acid mu maso nyuma yo kubura ikintu amuha. Iperereza ariko ryaje gusanga abeshya ari we wiyangije isura ku mpamvu zitamenyekanye.
Lizzie akaba yaravuze ko ari umugore wirabura uri mu myaka 40 wamusutse acid mu maso kubera ko atari afite ikintu cyo kumuha.
Lizzie avugana na Daily News yagize ati: “Sinarinzi uwo muntu.Ubwo yansabye amafaranga, ndamubwira oya kandi musaba imbabazi.”
Ubwo ngo nibwo uwo mugore yagize uburakari afata Lizzie ku rutugu, arangije amusukaho acid mu maso arangije ariruka nk’uko Lizzie w’imyaka 52 yabwiye igipolisi.
Nyuma y’icyo gitero cy’igihimbano, Lizzie yirukanyiye mu iduka riri hafi aho abwira nyiraryo guhamagara 911 (numero ya polisi).
Nyiri iri duka, Andrew Kenwood akaba avuga ko uwo mugore yaje akomanga ku muryango yenda kwitura hasi ariko isura ye yahindanye ari ibintu biteye ubwoba asa nk’aho isura irimo kuyenga.
Abaganga bahise bajyana uyu mugore ku Bitaro bya Kaminuza ya Staten Island aho yavuwe ubushye bwo ku rwego rwa gatatu mu isura, ku ijosi no ku kaboko k’ibumoso.
Nyuma y’iperereza ry’igipolisi, byaje kugaragara ko ibyo uyu mugore avuga ari ukubeshya ahubwo ibikomere by’ubushye afite ari we wabyiteye, ndetse yemerera igipolisi ko yabeshyaga.

Igipolisi cya New York nyuma kikaba cyaragize kiti: “Igitero cya acid kivugwa mu bice bya Woodrow ejo hahise byagaragaye ko kitigeze kiba,”.
Cyongeyeho ko ibikomere uyu mugore afite ari we wabyiteye na muntu wabigize uruhare kubw’ibyo abaturage bakaba badakwiye kugira impungenge.
Abashinzwe iperereza bakaba barasanze Lizzie Dunn yarakoresheje icupa rya acid yikoreye yitwika. Uyu akaba yaranasanganywe izindi nkovu z’ibikomere yagiye yitera mbere ku mubiri we nk’uko igipolisi kivuga.
Ntihatangajwe impamvu zamuteye kwikorera ibi bintu, ndetse igipolisi ticyatangaje niba uyu mugore ari bushyikirizwe urukiko agashinjwa icyaha cyo guha polisi amakuru y’ikinyoma nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.
Dennis Ns./Bwiza.com


