Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020 zatangaje ko zigiye kwita ku mibereho y’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, zikayifasha kubaka ibirindiro bishya kandi byiza.
Ni itangazo ryatambukijwe na Ambasade ya USA muri DR Congo, rishimira uburyo iki gihugu gikomeje guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Iri tangazo ryanyuze ku rubuga rwa Twitter, rigira riti: “US izafasha FARDC kuzamura imibereho, iyubakira ibirindiro bishya kandi byiza. Inkunga ya US iracyahari bitewe n’intwambwe DRC imaze gutera mu guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Iki gihugu cyiyemeje gufasha ingabo za DRC nyuma yo kwishimira ko Perezida Felix Tshisekedi wahaye Gen. Amisi Kumba (Tango Four) umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, amusimbuje Gen. Jean Numbi cyari cyarafatiye ibihano, kimushinja kutubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Binyuze ku Munyamabanga wungirije wa USA muri Afurika, Tibor Nagy, tariki ya 17 Nyakanga 2020, iki gihugu cyagize kiti: “Twishimiye ko Gen. Numbi wafatiwe ibihano na US atakiri ku mwanya yariho. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyigikiye uburyo Felix Tshisekedi ari guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kuzamura ubunyamwuga bw’ingabo z’igihugu.”


