Usengimana Danny agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Usengimana Danny, ni umusore usanzwe akinira ikipe ya Police Fc ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu ikipe yo muri Tanzania “ Singida United ikaba yarangije kumurambagiza imugura asaga miliyoni 100 z’Amanyarwanda.
Uyu musore nyuma yo kumvikana n’iyi kipe yo muri Tanzania, azayerekezamo mu mwaka w’imikino utaha akazayikinira imyaka 2 .
Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, ni uko ubu Police Fc na Danny, bose barangije kwemera ibyo Singida United ibaha kuri uyu mukinnyi, akazerekeza muri Tanzania shampiyona yo mu Rwanda irangiye.
Usengimana nawe arahamya aya makuru, ati: “Umuyobozi w’ikipe ya Singida yaranyegereye turavugana, mubwira ko mfite amasezerano y’imyaka 2 muri Police bagomba guca ku ikipe, barayegera, nta byinshi bindi navugaho”.

dannyusengimana
Usengimana Danny yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama 2017

Uyu musore aguzwe n’iyi kipe yo muri Tanzania, mu gihe yari akomeje kugaragaza ubuhanga muri shampiyona yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda dore ko ari we mukinnyi ufite ubu ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. Yatsinze ibitego 14 mu mikino 22 ya shampiyona.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bikubiye mu masezerano bagiranye, uyu musore ngo azajya ahembwa $2,500 buri kwezi, akazahabwa kandi inzu yo kubamo, bakamuha n’imodoka imutwara.
Singida United ni ikipe yo mu kiciro cya mbere muri shampiyona yo muri Tanzania, ubu ikomeje kongera imbaraga igura abakinnyi bakomeye mu karere, itozwa n’umutoza w’umuholandi, Hans Pluijm watozaga Yanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *