Umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere akaba b’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Dr. Stella Nyanzi yabwiye urukiko ko adashaka kuburana ari hanze ko ahubwo ashaka kwigumira muri gereza ya Luzira iri mu Mujyi wa Kampala.
Ni nyuma yaho ubushinjacyaha bumushinja gusebya no gutuka Perezida Museveni na nyina Esteri Kokundeka abinyujije ku rukuta rwa Facebook rwe kuwa 16 Nzeri 2018.
Dr Nyanzi yagiraga ati” Inda ibyara yavumwe ya Kokundeka iyo iza gutwika urusoro rwa perezida rutaravuka.”
Uyu mugore avuga ko we asanga ibyo yanditse kuri Facebook ntacyo bitwaye kandi ko yiteguye kuburana.
Ati” Ndi umwanditsi unenga Leta mu nyandiko zitandukanye. Izi nyandiko ziba zigamije kugaragaza akababaro k’Abagande. Niba Perezida abona naramusebeje azaze mu rukiko arebe ko hari isoni binteye.”
Nyanzi yamenyesheje umucamanza ko uburenganzira ahawe bwo kuburana ari hanze ntabwo ashaka. Ati” Sinkeneye kuburana ndi hanze. Ndaza kuguma muri Luzira nigisha bariya bagore uko bandika kuri Facebook.”
Dr. Stella Nyanzi yahise asubizwa muri gereza ya Luzira nk’uko Chimpreports ibitangaza.
Uyu mugore yumvikanye kenshi atarya umurwa mu kurekura amagambo yaftwa nk’ateye isoni mu kanwa k’umugore. We ngo akenshi abifata nk’ibisanzwe cyane ko afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ibitsina.


