Uwari umukozi w’akarere ka Karongi ushinzwe uburezi, Hitumukiza Robert, yakoze impanuka mu gitondo cy’uyu wa 20 Nyakanga 2022 yakoze impanuka ubwo yari agiye mu bugenzuzi bw’ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.
Hitumukiza wari utwawe n’umushoferi witwa Nshimiyimana Callixte bakoze impanuka ubwo bari bageze mu mudugudu wa Kirambo, akagari ka Kirambo, mu murenge wa Gitesi.
Uyu mukozi w’akarere yahise apfa, mu gihe Nshimiyimana w’imyaka 43 y’amavuko we yakomeretse byoroheje nk’uko raporo y’umutekano yageze kuri BWIZA ibisobanura.
Iki kizamini cy’isomo ry’Icyongereza ari na cyo cya nyuma, cyakorerwaga mu rwunge rw’amashuri (G.S) rwa Gashubi.

12 Responses
Ushinzwe uburezi muri Karongi yaguye mu mpanuka ubwo yari agiye kugenzura ikizamini cya Leta
Robert ndamuzi disi muri KIE twarasenganaga! Birababaje cyane ariko niyo nzira ya twese. Nyagasani Nyirubuntu budashira yakire Roho ye amuhe kuruhukira mu mahoro kandi abe hafi umugore n’ipfubyi asize. Urupfu rurakagwa kugasi rwo kagenda rwonyine.

Imana imwakire mubayo,Kandi twihanganishije umuryango asize

Robert Imana imwakire mu ba yo

Nyagasani amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro .Imirimo myiza yakoze kuri iyi si imuherekeze

Ruhukira mu mahoro muvandimwe Robert, Usize agahinda gakomeye! Maze rero Uhoraho Imana narebane impuhwe urukundo wamugiriye rutangaje, no gukunda abantu no kubitangira, maze akwiture ijuru kwa Jambo. Twizeye kuzongera kukubona mu gitondo cy’ umuzuko ubwo Yezu azahamagara intama mu mazina yazo nazo zigakanguka zimusanga. Abasigaye cyane cyane umuryango wa Hitumukiza mukomere, twifatanyije namwe mu kababaro.

IMANA IMWIYEREKE NIYO NZIRA YATWESE