Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yarangira uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Alain Juppe, yakunze gushyirwa mu majwi mu ruhare rw’u Bufaransa muri aya mahano yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni, ariko na n’ubu akomeje guhakana uruhare rw’u Bufaransa nk’uko yongeye kubigaragaza ku rukuta rwe rwa twitter.
Kuri ubu Alain Juppe ni umuyobozi w’umujyi wa Bordeaux ndetse aranateganya kuzahatanira kuyobora u Bufaransa mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017.

Mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n’abantu 30, umuryango CPCR uyobowe na Alain Gauthier ukunze gukurikirana abagize uruhare muri jenoside bahungiye mu Bufaransa, wanditse usaba ibisobanuro ku ruhare rwe mu gihe cya jenoside n’aho ahagaze kuri iki kibazo. Alain Juppe yabajijwe niba yahagarara ku maguru ye agahamya ko mu 1994 mu Rwanda habaye jenoside nyinshi, no kuba ahakana ko u Bufaransa bwitambitse Loni ngo idatabara.
Mu gihe cya jenoside twababwira ko Alain Juppe ari we wari ukuriye dipolomasi y’u Bufaransa. Mu 2011, ubwo perezida Kagame yajyaga mu Bufaransa, Juppe yavuze ko atanateganya no kumukora mu ntoki ndetse atazigera anakandagiza ikirenge mu Rwanda mu gihe hazaba hakomeje kuzenguruka raporo zishinja u Bufaransa uruhare muri jenoside.
Mu butumwa rero uyu mugabo yongeye kunyuza ku rukuta rwe rwa twitter, avuga ko kumvisha u Bufaransa kwemera uruhare rwabwo muri jenoside yo mu Rwanda ari ibintu biteye isoni ndetse ari ukugoreka amateka.
Faire procès à la France de porter une part de responsabilité dans le génocide au Rwanda est une honte et une falsification historique.
– Alain Juppé (@alainjuppe) April 1, 2016
Ikintu kuri ubu Abanyarwanda batari bacye bakurikiranira hafi ibintu bari kwibaza ni ukuntu umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda uzaba umeze mu gihe uyu mugabo yatorerwa kubuyobora dore ko anahabwa amahirwe menshi yo kuzatsinda amatora. Tubitege amaso!
Ikindi twababwira kuri Alain Juppe, n’uko mu 2004 yahamwe n’icyaha cyo kunyereza ibya rubanda agahita ahagarikwa muri politiki kugeza mu Ukwakira 2006 ubwo yagarukaga agahita atorerwa kuyobora Umujyi wa Bordeaux.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


