Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yemeye ko utubari two muri Kenya twongera gufungura kuri uyu wa kabiri, nyuma y’amezi atandatu dufunzwe kmu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Perezida Kenyatta yabitangaje ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo yagezaga ijambo ku baturage ku ngamba za leta zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Ni icyorezo kimaze kwandurwa n’abanya-Kenya babarirwa 38,000 barimo 691 kimaze guhitana.
Utubari muri Kenya tugomba gufunga saa yine z’ijoro zaho, bijyanye n’uko amasaha yo gucuruza yagabanyijwe.
Perezida Kenyatta yanongeye iminsi 60 ku gihe cyari gisanzweho cy’umukwabu abantu bagomba kuba bageze mu rugo, gusa amasaha umukwabu ugomba gutangiriraho yigizwa inyuma.
Bijyanye n’amasaha mashya y’umukwabu, ubu abaturage bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa tanu z’ijoro (aho kuba saa tatu z’ijoro zari zisanzweho), bakahava bitari mbere ya saa kumi za mu gitondo.
Izi mpinduka zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa kabiri.
Muri Kenya byari byitezwe ko amashuri afungurwa, gusa Perezida Uhuru Kenyatta yategetse ko akomeza gufunga ngo kuko azafungurwa mu gihe umutekano w’abanyeshuri uzaba wizewe.
Ati: “Niba twaratsinze urugamba rumwe kuri Covid-19, ntabwo turatsinda intambara”.
Ni mu gihe Minisitiri w’uburezi yari yategetse abarimu kongera gusubira ku mashuri ku wa mbere.
Hashize ibyumweru umubare w’abandura coronavirus muri Kenya ukomeza kugabanuka, ariko impuguke mu buvuzi zivuga ko ikigero cy’ibipimo kiri hasi.
Utubari two muri Kenya twari twafunzwe muri Werurwe uyu mwaka nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.



4 Responses
Utubari twongeye gufungurwa, amashuri akomeza gufungwa
na Nyakubahwa rudasumbwa mumihigo nawe akabare aragafungura ubundi tujye tunywa byeri tunirinda covid 19
Utubari twongeye gufungurwa, amashuri akomeza gufungwa
na Nyakubahwa rudasumbwa mumihigo nawe akabare aragafungura ubundi tujye tunywa byeri tunirinda covid 19
Utubari twongeye gufungurwa, amashuri akomeza gufungwa
numusaza aragafungura tujye tunywa tunirinda corona
Utubari twongeye gufungurwa, amashuri akomeza gufungwa
numusaza aragafungura tujye tunywa tunirinda corona