Gafotozi Simon Smith w’imyaka 35 y’amavuko yatunguwe no kubona utunyamasyo turenga 30 turi ku mugongo w’Imvubu irimo koga mu mazi natwo tuyiryaho umunyenga.
Simon yafotoye izi nyamaswa zo mu mazi, ubwo yari muri Afurika y’Epfo yasuye pariki ‘Kruger National Park’ muri Kanama uyu mwaka.
Akomeza avuga ko imvubu itigeze igaragara nk’iyabangamiwe n’aba yise abagenzi ngo bayiryagaho umunyenga.
Yagize ati “Ntekereza ko ibyo nirebeye n’amaso yanjye ari umwihariko, ni umubare udasanzwe w’utunyamasyo ku mugongo w’imvubu,…”.
Akomeza avuga ko utu tunyamasyo umugongo w’iyi mvubu wadufashije kumva neza akazuba.




