Abantu basaga 10 nibo babaruwe baherutse kugwa mu mirwano hagati y’ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa FNL muri Uvira na Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nk’uko amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Ugushyingo avuga.
Imbunda nyinshi n’amasasu kandi byafashwe n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa zakoreye mu misozi ya Uvira nk’uko igisirikare cya Congo gikomeza kibyemeza.
Urujya n’uruza rw’ingabo z’u Burundi rwagaragaye mu giturage cya Ngendo mu birometero 70 uvuye Uvira, mu kibaya cya Rusizi nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Mu bibaya bya Kitavyo biravugwa ko ingabo z’u Burundi zaguye gitumo inyeshyamba za FNL bikaba ngombwa ko zihunga zigana ahitwa mu Buzuke.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ni mu gihe muri Teritwari ya Fizi kandi hari ubushyamirane buhuje abahinzi n’abarozi mu giturage cya Metupaeke, aho bivugwa ko aborozi batwitse inzu 2 z’abahinzi.
Sosiye sivile muri iki gice ikaba ivuga ko ibitero byinshi by’abitwaje intwaro no gushimuta bikomeje kwiyongera muri iyi minsi muri teritwari 2 zo muri Kivu y’Amajyepfo, igasaba FARDC kugarura amahoro muri iki gice cy’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.


