Abantu batanu nibo bamaze kugwa mu mirwano ihuza, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, inyeshyamba zitwaje ibirwanisho zo mu bwoko bw’Abanyamulenge zihanganye n’inyeshyamba zo mu bwoko bw’Abafuliiru bafatanyije n’Abanyindu b’ahitwa Bijombo mu misozi miremire yo muri Teritwari ya Uvira ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka aha hantu agera kuri Radio Okapi, aravuga ko iyo mirwano imaze no gukomerekeramo abantu bagera mu 10. Abahagarariye aya moko ahanganye kuri uyu wa Kane bakaba babonanye n’abahagarariye Monusco muri Uvira basaba ko abakomerekeye mu mirwano bajyanwa kuvurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru arakomeza avuga ko ibiturage byinshi byo muri Bijombo byashizemo abaturage bahunga kubera iyo mirwano ikomeje. Bikaba bivugwa ko intandaro y’iyi mirwano ari amakimbirane asanzwe hagati y’amoko atuye Bijombo nayo yadutse nyuma y’ishingwa ry’ubuyobozi bwa teritwari butandukanye n’ubuyobozi busanzwe bwemewe.

Bikavugwa ko Abafuliiru n’Abanyindu bubaha ubuyobozi bw’umutegetsi bishyiriyeho, mu gihe Abanyamulenge bubaha undi muyobozi wemewe na leta ariko utemerwa n’ayo moko abiri asigaye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


