Uvira: Inka zisaga 60 z’Abanyamulenge, Abafuliru n’Abanyindu zasahuwe n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Inka zisaga 60 ku Cyumweru gishize zibwe n’abantu bitwaje ibirwanisho mu biturage bibiri bitandukaye; Mukungubwe na Kanogo-Kihamba, muri Teritwari ya Uvira (Kivu y’Amajyepfo). Sosiyete sivile y’aha ikaba itinya ko hakubura amakimbirane ashingiye ku moko nyuma yo kwiba izo nka z’Abafuliru, Abanyindu n’Abanyamulenge.

Biravugwa ko Inyeshyamba bikekwa ko ari iza Mai-Mai zibye inka 7 zizambuye abashumba b’Abanyamulenge, mu biturage bya Kanogo-Kihamba muri groupement ya Bijombo.

Mu kwihorera, abantu bitwaje intwaro b’Abanyamulenge nabo bagabye igitero amakuru aturuka aha yemeza ko cyaguyemo umusivili umwe, inyeshyamba imwe igakomeretswa n’isasu, mu gihe hishwe inka.

Ku wundi muhanda nk’uko amakuru akomeza, abahoze ari abarwanyi bikekwa ko ari inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa FNL bacengeye mu giturage cya Mukungubwe, muri Bijombo n’ubundi, biba inka 57. Amakuru akavuga ko inka zibwe ari iz’Abafuliru, Abanyindu n’Abanyamulenge.

Hagati aho ariko nk’uko Radio Okapi ikomeza ivuga, buri bwoko ngo burashinja ubundi kugira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu kwiba inka. Sosiyete sivile yo ikavuga ko uko gukekana no gushinjanya bigaragaza gusuzugurana gukomeje kwigaragaza hagati y’amoko atandukanye.

Perezida w’Aborozi b’Abanyamulenge , Elias Murama, aremeza ko ubundi bujura bw’amatungo bwabaye ahitwa Tchanzovu muri Bijombo. Yahamagariye inzego z’umutekano kugira uruhare mu guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro y’Aba Mai-Mai n’inyeshyamba z’Abarundi za FNL.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *