Gen. Sylvain Ekenge Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yibukije Abanyekongo ko abavuga Ikinyarwanda (Les Rwandophones)bose atari Abanyarwanda, ashimangira ko ari ibyo Abaanande bose bakwitwa Abagande.
Ibi Gen. Sylvain Ekenge yabitangaje muri iyi weekend ishize agaruka ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, aho umutwe wa M23, wiganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, uherutse kwigarurira ibice bitandukanye birimo Centre ya Rutshuru n’umujyi wa Kiwandja.
Ku kijyanye n’ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda benshi mu Banyekongo bo bafata nk’Abanyarwanda ndetse ugasanga kenshi batotezwa bitwa Abanyarwanda, Umuvugizi wa FARDC yibukije ko abavuga Ikinyarwanda bose bitavuze ko ari Abanyarwanda.
Ati “ Abasirikare batari Abanyekongo…nyakubahwa (Muyaya wari umuhagaze iruhande)yatubwiye kwivanga, ni igice cy’ubuzima..ahari muri uko kwivanga hari abanyamahanga binjiyemo, ni strategie yo hakurya, ariko mugomba kumenya ko mu bisirikare byose byo ku Isi ibyo ushobora kubisangamo. Ariko twe dufite impuguke mu gisirikare zishinzwe kumenya abatari kumwe natwe bose,”
#RDC: « Rassurez-vous, tout rwandophone, n’est pas rwandais », (porte parole FARDC) pic.twitter.com/mcwW8tcTxR
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) November 6, 2022
Gen. Ekenge yakomeje avuga ko bo mu gisirikare batamenyereye kuvuga byinshi ku bikorwa byabo ahubwo hari ibikorwa bakora bucece.
Ati “ Igisirikare ntikimenyereye kuvuga cyane ariko kirakora. Ariko mubyizere, uvuga ikinyarwanda wese si Umunyarwanda. Mugomba kubimenya, kubigira mu mutwe. Ahari imipaka hose abaturage baba bari hagati y’ibihugu. Niba atari ibyo mwavuga ko Abanande bose ari Abagande! Cyangwa mukavuga ko abantu bari muri Nord-Ubangi ari Abanya-Centrafrica kandi bavuga ururimi rumwe, umuco umwe….”
Ubwo yavugaga ku ifatwa rya Rutshuru na Kiwandja, Gen Ekenge yasobanuye ko yari amahitamo y’igisirikare yo kureka ibyo bice bigafatwa hatabayeho imirwano kuko igisirikare kitari kwemera kurwanira ahantu hari abaturage kandi inshingano zabo za mbere ari ukurinda abaturage. Gusa yijeje ko bagiye gukora ibishoboka byose ibyo bice bakabyisubiza.



4 Responses
Uvuga Ikinyarwanda wese si Umunyarwanda. Mugomba kubimenya – Umuvugizi wa FARDC
Erega muzemera ukuri kurigaragaza5/5
Uvuga Ikinyarwanda wese si Umunyarwanda. Mugomba kubimenya – Umuvugizi wa FARDC
Erega muzemera ukuri kurigaragaza5/5
Uvuga Ikinyarwanda wese si Umunyarwanda. Mugomba kubimenya – Umuvugizi wa FARDC
naho rata nagwa nawe
Uvuga Ikinyarwanda wese si Umunyarwanda. Mugomba kubimenya – Umuvugizi wa FARDC
naho rata nagwa nawe