Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke

Sangiza iyi nkuru

Fréderic Banyumvimvugira wigeze kuba Visi-Perezida w’u Burundi, avuga ko ibiri kuba hagati ya Perezida w’iki gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye na Alain-Guillaume Bunyoni usanzwe ari Minisitiri w’Intebe biteye inkeke, ku buryo bishobora guteza ingaruka zikomeye.

Ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri ni bwo Perezida Ndayishimiye yasabye abo yise ibihangange bifite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi gusubiza inkota mu rwubati, kuko nta wuzabigerageza ngo bimugwe amahoro.

Icyo gihe yavuze ko hari bamwe mu bo bafatanya kuyobora u Burundi biyita ibihangange bafite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi, gusa abasaba gushyira hasi kuko agahuru k’imbwa kamaze gushya.

Ati: “Mu bamfasha ndagira ngo iyo ushaka amahoro ntabwo ukina n’igihugu. Igihugu ugitera akageri cyo kikagutera umugeri. Ndagira ngo mbwire abantu biyita ibihangange, shyira hasi. Shyira hasi agahuru k’imbwa kahiye.”

Perezida w’u Burundi yagereranyije abashaka kumuhirika n’uwitwa Maconco wari icyegera cy’umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba yari yaramushyingiye ndetse akanamuha intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we akamuteza ingabo ze zaje kumwivugana.

Yasabye bariya yise ba ’Maconco’ gusubiza inkota zabo mu rwubati, ngo kuko nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda.

Ati: “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati, kuko bazapfa batahageze [ku butegetsi]. None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’etat yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane, ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Yunzemo ati: “Abo rero baza bibikisha bavuga utugambo, ubabwire uti Neva amaze guhura n’ibikomeye byinshi utwo ni ubusa imbere ye. Uti niba uri umugabo hagarara imbere ye.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ibi mu gihe hari amakuru amaze igihe avuga ko adacana uwaka na Minisitiri w’Intebe w’igihugu cye, Alain-Guillaume Bunyoni.

Bivugwa ko umwuka mubi hagati y’aba bagabo bombi bafite ipeti rya Jenerali ushingiye ku kuba uyu wa kabiri akunze kwitambika Umukuru w’Igihugu muri gahunda zitandukanye, bijyanye no kuba asa n’aho amurusha imbaraga.

Ku bwa Bamvuginyumvira, Perezida Ndayishimiye ubwo yari mu mujyi wa Gitega nta wundi yabwiraga utari Bunyoni.

Yabwiye Ijwi rya Amerika ati: “Umukuru w’Igihugu ari kwiyama abo bakorana kandi ba hafi bumva neza ko nta wundi yaba avuga atari Minisitiri w’Intebe we, cyane cyane ko na Minisitiri w’Intebe we yavuze ati ‘iyo umuntu ari kugira urusaku akuvuga nabi, umenye ko muri icyo gihe wamaze kumusumba’. Bari gusubizanya nta n’umwe uvuga undi mu izina.”

Bamvuginyumvira kuri ubu uba mu Bubiligi, yakomeje avuga ko iyo abayobozi bakuru nk’aba bari ku isonga mu gihugu bahanganye nk’uku, biba biteye inkeke.

Ati: “Iyo bimeze uko Igihugu kiba kimaze kugwa mu kaga. Kuko ibyo umukuru w’Igihugu azafata nk’ingingo kugira ngo ahindure icyo kibazo kiri mu gihugu atari n’ikindi, ahubwo ari abajura benshi batagikurikiza amategeko bigize intagondwa bigize indakorwaho; kandi na bo akaba ari bo benshi kurusha abari inyuma ya Perezida kuko nta wubazi.”

Yunzemo ko hari amakuru avuga ko umuyobozi w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri iki gihugu barimo ba Perezida b’imitwe yombi mu nteko Ishinga Amategeko baba bari kugirana inama za hato hato kuri iki kibazo kiri mu Burundi.

Bamvuginyumvira avuga kandi ko ibi bibazo bimaze iminsi bivugwa nyuma yuko Perezida Ndayishimiye ashatse guhindura imikorere ya CNDD-FDD yagiye iha rugari bamwe mu bakomeyemo bagakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Ati: “Uyu munsi kuba bimaze kugenda uko, Perezida Evariste Ndayishimiye byaramugoye uburyo iryo tsinda yarikura mu nzira kugira ngo ahindure ibintu. Ni zo ngorane zihari.”

Avuga ko ibyatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye bizagira ingaruka ku mutekano w’abanyagihugu, kuko byagaragaje ko mu Burundi hari ikibazo ku buryo ibyemezo bizafatirwa mu buyobozi bukuru batazabihuriraho.

Ati: “N’iyo Perezida yashaka guhindura ibyo bintu, Minisitiri w’Intebe ntabwo azabishyiraho umukono kuko Minisitiri w’Intebe ari muri iryo tsinda ryigometse, noneho Perezida agashaka kubahindura kandi barahawe uburenganzira n’ishyaka CNDD-FDD.”

Perezida Ndayishimiye abo yita ibihangange abashinja ibyaha birimo ubucuruzi bwa magendu, ndetse no kwikubira ubucuruzi burimo ubw’ifumbire n’ibikomoka kuri Peteroli ku buryo bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abarundi.

Ni ikibazo yiyemeje guhagurukira ubwe ndetse ababigaragaramo akaba yaravuze ko azabahana bikomeye.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Yakabage yabatayemwo kare akavugibyo byose bafunze

  2. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Yakabage yabatayemwo kare akavugibyo byose bafunze

  3. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Kugirango bikorohere kuyobora Ubundi butekanye banza ufate abanya politiki bari hanze musanzwe mutarebana neza ubagarure murubuga kd ubahe imyanya ikomeye ubundi urebengo ibintu biramera neza

  4. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Kugirango bikorohere kuyobora Ubundi butekanye banza ufate abanya politiki bari hanze musanzwe mutarebana neza ubagarure murubuga kd ubahe imyanya ikomeye ubundi urebengo ibintu biramera neza

  5. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Ubwo baraje bavuge ngo ni Urwanda rubiri inyuma dore ko rwagowe…Gusa twifurije igihugu cyabandimwe amahoro ndetse numutuzo.

  6. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Ubwo baraje bavuge ngo ni Urwanda rubiri inyuma dore ko rwagowe…Gusa twifurije igihugu cyabandimwe amahoro ndetse numutuzo.

  7. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Kagame wanjye ndakwemera, aha irwanda ntiwabangamira umudendezo wigihugu ngo bikugwe amahoro uwo Waba uriwe wese, nibyo bita ubudasa.

  8. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Kagame wanjye ndakwemera, aha irwanda ntiwabangamira umudendezo wigihugu ngo bikugwe amahoro uwo Waba uriwe wese, nibyo bita ubudasa.

  9. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Dukeneye amahoro abo bashaka guhungabanya umutekano tuzabagwanya twivuye inyuma kand umuntu wese niyo yoba igihangange akoze amakosa ategerezwa guhanwa hisunzwe amategeko

  10. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Dukeneye amahoro abo bashaka guhungabanya umutekano tuzabagwanya twivuye inyuma kand umuntu wese niyo yoba igihangange akoze amakosa ategerezwa guhanwa hisunzwe amategeko

  11. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Aha rero niho ubona ko u Rwanda rwacu rusobanutse. Rwanda Oyeeeee!!!!!!!

  12. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Aha rero niho ubona ko u Rwanda rwacu rusobanutse. Rwanda Oyeeeee!!!!!!!

  13. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Twebw abarundi ntakindi dushaka atari amahoro n’umutekano maze iterambere rigakwira mugihugu cos

  14. Uwabaye Visi-Perezida w’u Burundi avuga ko ibiri kuba hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni biteye inkeke
    Twebw abarundi ntakindi dushaka atari amahoro n’umutekano maze iterambere rigakwira mugihugu cos

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *