Tariki ya 6 Kamena 2021 ni bwo shene ya YouTube yitwa Faster TV Show yatangaje inkuru y’uko umuhanzi Israel Mbonyicyambu (Mbonyi) yapfuye.
Mu gitondo cy’ejo tariki ya 7 Kamena, Mbonyi yabyutse ayinyomoza, avuga ko ari muzima kurushaho. Yagize ati: “Business y’ama views imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo. Ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye, ‘NDI MUZIMA KURUSHAHO”.
Mbonyi mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yabajijwe niba atitabaza ubutabera arega nyiri Faster TV Show wamubitse akiri muzima, asubiza ko ntabyo akora.
Yagize ati: Niba yishakira amaramuko, nagende aramuke. Ntabwo nakwirirwa mbijyamo ibyo kumukurikirana sinabibasha, ariko icyo namubwira, ashobora kuvuga biriya, umubyeyi akagira ikibazo, ntabwo yari byiza. Yakosheje arko agende yihane, niba ashaka amaramuko, ntiwabuza ushaka kuramuka. Nagende yibereho.”
Iyo akurikiranwa n’ubutabera, yashoboraga gufungwa imyaka itanu, agacibwa n’ihazabu ya miliyoni 3 FRW
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yifashishije urubuga rwa Twitter, yihanganishije uyu muhanzi, ati “Israel Mbonyi Pole”, maze anavuga ingingo y’itegeko igonga uwatangaje igihuha gishobora guhungabanya undi.
Iyi ngingo ni iya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Igira iti: “Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.”
Iyi ngingo ivuga ko iyo ukurikiranweho iki cyaha agihamijwe n’urukiko “Ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3,000,000 FRW).”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


