Polisi ya Uganda irashinja uwagaragaye acururiza isenene mu ndege ya Uganda Airlines n’uwamufashe amashusho ibyaha byabahanisha igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi (7).
Mu gitondo cya tariki ya 27 Ugushyingo ni bwo uyu mucuruzi witwa Paul Mubiru yagaragaye mu ndege ya Airbus 330-800Neo acururiza isenene zikaranze mu mashashi.
Mubiru yahise atabwa muri yombi n’abakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, asobanura ko yabikoze ategura urwenya yagombaga gushyira ku rubuga rwa Tiktok, uwamufashe amashusho witwa Hajib Kiggundu Hajib atabwa muri yombi n’abapolisi bakorera ku kibuga cy’indege kuri uyu wa 29 Ugushyingo.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yatangaje ko Mubiru w’imyaka 27 y’amavuko na Hajib wa 25 bakurikiranweho ibyaha bitatu birimo: kubangamira abandi, kutumvira itegeko ry’umukozi wo mu ndege no kurenga ku ibwiriza ryo gukumira icyorezo.
Enanga yasobanuye ko ubwo uyu mucuruzi yajyaga gucuruza isenene mu ndege, umukozi waho yaramubujije amubwira ko ibyo akora bitemewe n’amategeko, ariko abirengaho.
Ku ibwiriza ryo gukumira icyorezo, yavuze ko ubwo Mubiru yagurishaga isenene, yatumye abagenzi bakuramo udupfukamunwa, barasakuza kuko ibyo yakoraga bitari bisanzwe.
Mubiru we asaba imbabazi ku by’aya makosa yakoze akamuviramo ibyaha, ariko Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi b’i Kampala, Thadeus Musooke yari yatangaje ko uko byagenda kose azahanwa kuko yatumye igihugu gihabwa amenyo y’abasetsi.


