Hon Tito Rutaremara arasaba abayobozi kwitegura kare bakazahanga n’ikibazo gishobora kuzavuka nyuma y’imyaka runaka, ikibazo cy’ihungabana gishobora kuzibasira abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka yabo y’izabukuru.
Ibi yabitangaje mu ijoro ryo kwibuka ryo ku wa 21 Mata 2017, ryabereye ahakorera sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (Primature) ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Hon Tito Rutaremara akabona ko guhungabana atari iby’abacitse ku icumu rya Jenoside gusa, ko nta muntu numwe utaragezweho n’ingaruka zayo, Ati “Abanyarwanda twese idukoraho, niyo mpamvu tugomba guhora twibuka, nta muntu numwe wayigizeho inyungu,…”.
Arakomeza, ati: “Muri iki gihe cyo kwibuka, nyabuneka muri iki gihe cyo kwibuka twibuke na bariya bantu bose bababaye muri gihe jenoside, twe kubagirira nabi kuko abenshi baracyafite ibikomere byinshi, nubwo no mu gihe gitaha n’abandi bazagira ibikomere, siniyumvisha ukuntu umuntu wafashe impinja nka 20 agakubita ku rukuta ukuntu atazarwara ihahamuka, ahubwo dutangire twige nuko tuzavura abantu nk’abo”?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arakomeza agira ati :”Mwibaze mu gihe abantu nkaba bahondaga utwana tw’uduhinja ku nkuta bazaba batangiye guhahamuka, bizaba ari ikizami ku gihugu kitoroshye, rero ntihazagire utungurwa”.
Hon Tito avuga ko bizaba ari ibintu bikomereye ubuyobozi kwita kuri aba bantu mu myaka yabo y’izabukuru, Ati “ibi bizaba ari ibintu bitoroshye, rero inzego zibishinzwe zitangire zibyitegure”.
Aha yatanze urugero rw’umwicanyi wari warihaye intego yo kwica Abatutsi 500 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu wa 501 yamuhingukaho bikamunanira kubera kwica abantu benshi kugeza aho amubwiye ngo nagende azicwe n’abandi.
Ati: “Nka Ninja wari wicaye ku cyobo akica abantu 500 haza umukobwa wa 501, ati nari nararahiye kugira 500 wowe ntabwo nkwishe subirayo, urumva uwo muntu wishe magana atanu akica uduhinja, ntazagira iyo Trauma, nyakubahwa Minisitiri w’Intebe [Anastase Murekezi yari muri uwo muhango] bikwiye gutekerezwaho mu minsi itaha n’abo tukajya tubarebaho kuko trauma yabo niza izadukubita hasi”.
Ihungabana ni iki?
Abahanga basobanura Ihungabana nk’ imihindukire y’umuntu mu mico, mu myifatire, mu mikorere, mu byiyumviro, amarangamutima, bitewe n’ibintu yanyuzemo, yabwiwe, yabonye se,… bikarenga ubushobozi bwe bwo kubyakira. Aha aba yaraciye mu bihe bigoye nka Jenoside, imyuzure, ubwicanyi bukabije, ihohoterwa,… Umuntu ufite ihungabana (PTSD=Post- Traumatic stress Disorder) mu rurimi rw’icyongereza, arangwa n’ibi bikurikira :
1. Kugira ubwoba bukabije (intense fear)
2. Asa nkugarutse muri bya bihe mu mutwe we ( re-experiencing), akabona amashusho, ibitekerezo n’ibyiyumviro bimwereka muri bya bihe.
3. Imihindukire y’imikorere y’umubiri (Physiologic reactivity)
4.Guhunga ikintu cyose cyamwibutsa bya bihe (Avoidance)
5. Ibindi ( Kubura ibitotsi, Kurakara ubusa, kuryama ukajya ushigagurika, gutakaza appetit, tutiyitaho, gushaka kubaho wigunze,…).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


