Uwafunzwe imyaka 20 arengana azira iyicwa rya Malcolm X arishyuza New York miliyoni 40$

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wagizwe umwere nyuma yo kumara imyaka 20 muri gereza muri Amerika azira iyicwa ry’impirimbanyi y’uburenganzira bw’Abirabura, Malcolm X, mu 1965, akurikiranye Umujyi wa New Yorkawushinja kugira uruhare mu kurenganywa.

Kuri uyu wa Kane ushize, abunganira Muhammad Aziz batanze ikirego kirega umujyi mu rukiko, basaba nibura indishyi zingana na miliyoni 40 z’amadolari nk’uko tubikesha The Washington Post.

Ikirego kiragira kiti: “Bwana Aziz, wabaye umusirikare w’ingabo zirwanira mu mazi muri Amerika wakoze ingendo nyinshi z’akazi, akaba na se w’abana batandatu bato, yari afite imyaka 26 gusa igihe yafatwaga azira kwica Malcolm X”.

Kirakomeza kiti: “Yamaze imyaka 20, mu gihe cyagombaga kuba intangiriro y’ubuzima bwe, afungirwa muri gereza azira icyaha atakoze. Ibyangiritse kuri Bwana Aziz n’umuryango we byari byinshi kandi ntibyagaruka. ”

Mu Gushyingo 2021, Aziz w’imyaka 84 na mugenzi we witwa Khalil Islam wapfuye mu mwaka wa 2009, bahanaguweho icyaha, umucamanza wabahanaguyeho icyaha avuga ko habaye “amakosa akomeye mu butabera”.

Icyo gihe umushinjacyaha w’akarere ka Manhattan, Cyrus Vance Jr yasabye imbabazi ku cyo yise “kurenga bikomeye ku mategeko n’icyizere cya rubanda kandi bitakwemerwa,”

Aziz, Islam n’uregwa wa gatatu, Mujahid Abdul Halim, bahamwe n’icyaha mu 1966, ariko abahanga mu by’amateka bakomeje gushidikanya kuri uru rubanza. Halim wavuye muri gereza mu mwaka wa 2010, yemeye icyaha ariko akomeza gushimangira ko abo bandi babiri ari abere.

Uru rubanza rwongeye gusubukurwa mu 2020 nyuma y’isohoka rya filimi mbarankuru ya Netflix, yiswe, Who Killed Malcolm X (Ni inde wishe Malcolm X).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *