Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, yifashishije igitabo cy’Ibyahishuwe cyo muri Bibiliya kugira ngo agire icyo avuga ku cyifuzo Ukraine iherutse gushyira ahagaragara mu rwego rwo gusaba garanti y’umutekano wayo .
Kuri uyu wa Kabiri ushize, uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, mu magambo akakaye cyane cyangwa ibitutsi yanditse ku rubuga rwe rwa Telegram, ati “ibigoryi by’Abanyaburengerazuba” bikomoka mu “matsinda y’ubugoryi ya ‘think tanks’” biri kuyobora ibihugu byabo mu nzira ya Harimagedoni ya kirimbuzi hamwe n’intambara yabo ivanze yo kurwanya Moscou.
Uyu muyobozi wungirije w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya yongeyeho ko guha intwaro no gushyigikira Ukraine ariko bigira nk’aho batari mu ntambara bitazakora.
Icyifuzo cya “garanti z’umutekano” cyashyizwe ahagaragara na Kiev ku wa Kabiri, “cyari intangiriro y’intambara ya gatatu y’isi yose”, nk’uko Medvedev yabitangaje, avuga ko ari “icyifuzo gikabije” ku bihugu byo mu Burengerazuba byagize uruhare mu ntambara yo kurwanya u Burusiya nk’uko tubikesha Russian Today.
Yakomeje avuga ko Uburengerazuba nibukomeza guha intwaro zo mu bwoko buteje akaga,” ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya bizerekeza ku rundi rwego, aho “imipaka igaragara n’ibikorwa bishobora gutegurwa n’impande ziri mu ntambara” bizahanagurwa. kandi amakimbirane agatwara ubuzima nk’uko intambara zihora zibikora.
“Hanyuma ibihugu by’iburengerazuba ntibizashobora kwicara mu ngo zabo zisukuye, baseka uburyo baciye intege u Burusiya binyuze ku bandi. Ibintu byose bibakikije bizakongoka. Abantu babo bazasarura intimba. Ubutaka buzaka umuriro kandi beto zizashonga, ” ibi ni ibyakomeje bitangazwa na Medvedev mbere yo kwifashisha umurongo wo muri Bibiliya mu Byahishuwe igice cya 9:18.
Mu byahishuwe igice cya 9 umurongo wa 18 hagira hati “Kimwe cya gatatu cy’abantu cyicwa n’ibyo byago uko ari bitatu, ari byo umuriro n’umwotsi n’amazuku bivuye mu kanwa k’ayo mafarashi”.
Medvedev yakomeje agira ati: “Nyamara kandi abanyapolitiki bafite ibitekerezo biciriritse na Think tanks yabo bazunguza ibirahure bya divayi mu ntoki, bavuga uburyo bashobora kutwitaho batiriwe binjira mu ntambara itaziguye. Ibicucu bidafite uburere.., ”
“Think Tank” twababwira ko ari ikigo cy’ubushakashatsi gikora ubushakashatsi n’ubuvugizi ku bijyanye na politiki y’imibereho, ingamba za politiki, ubukungu, igisirikare, ikoranabuhanga, n’umuco. Usanga igizwe ahanini n’ibigo bitegamiye kuri leta, ariko bimwe ni ibigo byigenga bicagase bikorera muri za guverinoma cyangwa bifitanye isano n’imitwe ya politiki runaka, ubucuruzi cyangwa igisirikare. Inkunga ya Think-tank akenshi ikubiyemo guhuza impano zitangwa n’abantu bakize n’abantu ku giti cyabo, kandi kenshi kandi bemera inkunga za leta.
Medvedev akaba yatangaje ibi nyuma y’uko Kiev ishyize ahagaragara icyifuzo cy’amasezerano y’umutekano, cyateguwe hifashishijwe uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Anders Fogh Rasmussen.
Uyu mushinga usaba Amerika n’abafatanyabikorwa bayo guha Ukraine intwaro, amasasu, ubufasha bw’amafaranga n’amahugurwa, ndetse no kwiyemeza gukomeza gufatira u Burusiya ibihano igihe cyose Kiev yabishaka, no guha Ukraine imitungo yose y’u Burusiya yafatiriwe.

6 Responses
Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya yifashishje ibyahishuwe mu kuburira Uburengerazuba
Ndabona MEDVEDEV yabaye “Umubwiriza-butumwa”.Gusa yibuke ko shebuja PUTIN ariwe washoje intambara kuli Ukraine.Imana igiye guhana,niwe yaheraho,kuko muli Zabuli 5:6 havuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Ikindi kandi,MEDVEDEV yibuke ko Armageddon izica abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Kandi izatwika intwaro zose zo ku isi.
Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya yifashishje ibyahishuwe mu kuburira Uburengerazuba
Ubwirwa n’iki uwo Imana yaheraho ihana ko idateketeza nk’abantu?
Ibyayo ni ubwiru bwayo nta muntu ibaza mu gushyira ugambi wayo mu bikorwa.

Nababwiriki, nibarwane tu bapfa kutazabivangamo africa gusa
Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya yifashishje ibyahishuwe mu kuburira Uburengerazuba
Nababwiriki, nibarwane tu bapfa kutazabivangamo africa gusa