Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki, yagaragaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’isoko nyamukuru y’ibibazo bimaze igihe biyugarije.
Ni nyuma y’igihe rugeretse hagati y’iki gihugu n’u Rwanda gishinja kuba nyirabayazana y’ibibazo bimaze igihe bicyugarije.
Ni ibibazo byarushijeho kuba bibi nyuma y’uko imirwano yari imaze kubura hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kinshasa ishinja u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe ugizwe ahanini n’abarwanyi bo mu bwoko bw’abatutsi; ibirego rumaze igihe rwamaganira kure.
Mu kiganiro Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo hagati ya 1999 na 2008 yagiranye n’Ikigo cya Afurika y’Epfo gishinzwe itangazamakuru (SABC), bajijwe impamvu ibibazo byo muri Congo Kinshasa bifata igihe kirekire kugira ngo bikemuke.
Ni ikiganiro cyibandaga kuri gahunda y’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) yo kohereza Ingabo muri RDC, mu rwego rwo gufasha iki gihugu gukemura amakimbirane kimazemo imyaka irenga 20.
Ni amakimbirane Mbeki yagaragaje RDC nka nyirabayazana yayo, agaragaza ko ashinze imizi ku butegetsi bw’uwari Perezida wa kiriya gihugu Mobutu Sese Seko.
Ati: “Inkomoko y’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinze imizi mu myaka yo ku butegetsi bwa Mobutu, ubwo yangaga kwemera Abanyamulenge [abaturage bavuga Ikinyarwanda] nk’abanye-Congo.”
Yavuze ko kuri ubu hashize igihe kirekire ubutegetsi bw’i Kinshasa bwaranze kwemeza bamwe mu baturage bo mu burasirazuba bwa RDC nk’abanye-Congo, ari na yo mpamvu amakimbirane yanze guhagarara.
Ku bwa Thabo Mbeki, “amakimbirane yo muri RDC ni ayo mu gihugu imbere si ayo hanze y’igihugu.”
Uyu wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yagiriye inama ubutegetsi bwa Perezida wa Afurika y’Epfo yagiriye inama ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye “gufata inshingano bukavuga buti ‘twese turi abanye-Congo, nta Banyamulenge b’abanyamahanga bari muri Congo’.”
Yunzemo ko Kinshasa yagafatiye ingamba uwo ari we wese ubangamira Abanyamulenge; ibyo ahamya ko byakemura ibibazo.


