Uwahoze ari umugore wa Katawuti aricuza

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umugore w’Umukinnyi w’Amavubi, Ndikumana  Katawuti ari we Irene Uwoya uzwi nka Oprah atangaza ko yicuza kuba yarashakanye  n’umuhanzi Dogo Janja.

Uyu mugore atangaza ko yashakanye na Dogo Janja ariko ko umutima we utamukundaga. Ni ubukwe bwatunguranye ariko nanone urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko rutamaze umwaka umwe.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi Jumamosi cyo muri Tanzania, Oprah yatangaje ko atigeze akunda na gake Dogo Janja aboneraho umwanya wo kugira inama abategenya gushaka n’abagore muri rusange.

Ati “ Bavandimwe bagore bagenzi banjye, nta kintu kibabaza nko kurongorwa n’umugabo utari wiyumvamo mu mutima wawe. Ni akababaro gahambaye, njye byambayeho.  Ndabinginze kuko kwishimira urushako ni uko uba warashakanye n’umugabo ukunda.”

Oprah uzwi cyane muri filimi zo muri Tanzaniya yashakanye na  Dogo Janja nyuma yo gutandukana n’Umunyarwanda Ndikumana Katawuti.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko bashyingiranwe mu ntangiro z’umwaka wa 2018 bakanatandukana muri uwo mwaka.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *