Uwahoze ari umuyobozi mu mutwe wa Seleka yahakanye ibyaha aregwa imbere ya ICC

Sangiza iyi nkuru

Ukekwaho kuba yarahoze ari mu bayobozi b’umutwe w’inyeshyamba wa Seleka wo muri Centrafrica, Mahamat Said Abdel Kani, yahakanye ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu aregwa kuri uyu wa Mbere ubwo hatangiraga urubanza rwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) .

Abashinjacyaha bavuze ko Said yari akuriye gereza yo mu murwa mukuru, Bangui, aho imfungwa zakubitirwaga zikanakorerwa iyicarubozo.

“Ndahakana byose ndegwa …” uyu ni Said imbere y’abacamanza nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Uyu mutwe wa Seleka waje gufata ubutegetsi mu 2013 mu Ntambara y’abaturage muri Centrafrica yakuyeho Perezida Francois Bozize.

Umushinjacyaha wa ICC, Karim Khan, yabwiye abacamanza mu itangira ry’urubanza, ko Seleka yayoboje iterabwoba rikomeye kandi muri icyo gihe Said yari umuyobozi wa gereza yayobozaga inkoni y’icyuma.

Khan yashushanyije Said nk’umuyobozi wa gereza, avuga ko yari ikigo gikorerwamo iyicarubozo, kandi wahigaga abasivili akabajyana muri iyi gereza azi urubategereje kandi ari we ubihagarikiye.

ICC yakurikiranye abayobozi ba Seleka n’undi mutwe bahoraga bahanganye w’Abakirisitu uzwi nka Anti-Balaka. Said ni we wa mbere wo muri Seleka ugejejwe imbere y’urukiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *