Khaleda Zia wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh kuri uyu wa Kane, itariki 08 Gashyantare 2018 yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 abandi batanu bareganwa barimo umuhungu we bakatirwa gufungwa imyaka 10 bazira ibyaha byo kunyereza umutungo.
Iki gihano Zia yagiherewe mu rukiko rwo mu murwa mukuru, Dhaka, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza miliyoni 21 z’amafaranga akoreshwa muri Turkiya asaga gato amadolari 250,000 yakuye mu kigega cye cyari kigamije gufasha imfubyi.
Umuhungu we witwa Tarique Rahman n’abandi bantu bane nabo bahamijwe ibyaha muri uru rubanza bakatiwemo igifungo cy’imyaka 10 bazira ubufatanyacyaha.
Iki gihano kikaba cyahise kibera Zia, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Bangladesh Nationalist Party, imbogamizi ku kwiyamamaza yateganyaga mu matora ateganyijwe mu Ukuboza. Abunganizi be mu mategeko bakaba bavuga ko uru rubanza rwe rwihishwe inyuma n’impamvu za politiki.
Ibihumbi by’abashyigikiye Zia nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ivuga, byari byigabije imihanda ya Dhaka mu gihe hari hategerejwe isomwa ry’urubanza kuri uyu wa Kane, ndetse bakaba baherekeje Zia kugeza mu rukiko.
Bikaba bivugwa ko politiki ya Bangladesh imaze imyaka igaragaramo guhangana gukomeye hagati ya Zia na Minisitiri w’Intebe uriho, Sheikh Hasina.
Khaleda Zia, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh bwa mbere kuva mu 1991 kugeza mu 1996, yongera gusubira kuri uyu mwanya kuva mu 2001 kugeza mu 2006.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


