Bwiza
ads

Uwahoze ayobora umupira w’amaguru muri Congo yakatiwe burundu

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 11 Werurwe 2026 saa 09:18
Iminota 1 yo gusoma
Uwahoze ayobora umupira w’amaguru muri Congo yakatiwe burundu

Urukiko rwo muri Republic of the Congo rwakatiye igifungo cya burundu uwahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, Jean-Guy Blaise Mayolas, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kunyereza amafaranga yari yatanzwe na FIFA.

Nk’uko byatangajwe ku wa Kabiri, urukiko rwasanze Mayolas yaranyereje amafaranga agera kuri miliyoni 1.1 z’amadolari ya Amerika, yari agenewe guteza imbere ibikorwa by’umupira w’amaguru muri iki gihugu.

Nubwo yakatiwe igifungo cya burundu, amakuru avuga ko atarafatwa, kuko kugeza ubu akomeje kuburirwa irengero.

Iki cyemezo cyafatiwe mu murwa mukuru wa Brazzaville, aho inzego z’ubutabera zivuga ko zikomeje gushakisha aho aherereye kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Iki kibazo cyongeye kwibutsa ibihugu byinshi ko hakenewe gukaza ingamba zo kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo mu miyoborere y’imikino, cyane cyane amafaranga atangwa n’imiryango mpuzamahanga agamije guteza imbere siporo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.