Nyuma yo kwikinisha kenshi no gukuramo inda eshanu ku bushake, umugandekazi Sharon Kalenzi wakoraga akazi k’uburaya mu Bushinwa ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye yasoje amasomo ye mu ishuri ryigisha Bibiliya, none yakoresheshe umunsi mukuru ko amaze amezi atatu adasambana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sharon Kalenzi, yasoje amasomo ajyanye n’imiyoborere mu ishuri ryigisha bibiliya ‘Miracle Bible College’.
Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bwaho asengera ‘The Miracle Center Cathedral’, ku rukuta rwa Facebook Pasiteri Robert Kayanja avuga ko Sharon yavuze ko yakuyemo inda eshanu ku bushake gusa iyagatandatu yo yarimuhitanye, nyuma ahitamo kugandukira Imana.
Agira ati « yabeshyaga abantu imyaka ye kugira ngo abone abakiriya, yakuyemo inda eshatu gusa iya gatandatu yanga kuvamo maze abyara umwana, gusa uwo mwana avukana ibibazo byinshi ku buzima bwe, nta nshuti yagiraga ndetse n’umuryango we wari waramuciye, yarambiwe ubwo buzima maze ahitamo kugarukira Imana.
Pasiteri Robert Kayanja avuga ko Imana yakoze igitangaza gikomeye cyane gufata umuntu wigurishaga umunsi ku wundi none akaba avuyemo umukozi wayo
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati « ni igitangaza gikomeye, ntabwo twabyiyumvishaga ubwo yazaga atugana, gusa twaramwakiriye tumushyira mu ishuri ryigisha ibijyanye n’imyitwarire ndetse n’imiyoborere, Sharon yadutangarije ko atashoboraga kumara umunsi none amaze amezi atatu adasambana ahubwo ahugurirwa mu ishuri rya Bibiliya, Sharon iyo atabonaga uwo basambana ngo amuhe amafaranga, yabaga ari mu tubari yinywera inzoga none ari gushima Imana kubera ubuzima bushya yatangiye muri Christ , kuri ubu ari mu banyeshuri babonye Impamyabushobozi mu kigo cyacu’
Sharon Kalenzi ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo mu bijyanye n’ imyitwarire ndetse n’imiyoborere mu ishuri rya Bibiriya ‘Miracle Bible College’.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


