Umunyarwanda Eliezer Niyitegeka, wari minisitiri w’itangazamakuru , wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaba yitabye Imana aguye muri gereza yo muri Mali yari yaroherejwemo kurangiriza igihano yahawe.
Amakuru agera kuri bwiza.com ataremezwa neza akaba avuga ko Niyitegeka yitabye Imana kuri uyu wa kane, itariki 29 Werurwe .
Uyu mugabo wavukiye mu cyahoze ari Komini Gisovu muri Kibuye mu 1951, yari yarigiye ibijyanye n’itangazamakuru mu gihugu cya Roumania. Hagati y’1991 na 1994, yabaye perezida wa MDR mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Uyu waje kugirwa minisitiri w’itangazamakuru kuwa 09 Mata 1994 muri Guverinoma y’Abatabazi mu gihe cya jenoside, yatawe muri yombi kuwa 09 gashyantare 1999 afatiwe I Nairobi muri Kenya ajyanwa I Arusha muri Tanzania ahari icyicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.
Urubanza rwe rwatangiye kuwa 17 Kamena 2002, maze kuwa 23 Gicurasi 2003 urukiko rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu rumaze kumuhamya ibyaha 8 bifitanye isano na jenoside.
Kuwa 09 Nyakanga 2004, Eliezer Niyitegeka yajuririye iki gihano ariko kuwa 09 Nyakanga 2004 urugereko rw’ubujurire rwongera kwemeza icyo gihano kuwa 07 Ukuboza 2008 yoherezwa kurangiriza igihano cye mu gihugu cya Mali.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



