Raporo yari itegerejwe na benshi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Diyosezi ya Munich yo mu Budage yashinje uwahoze ari Papa Benedigito wa XVI uri mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma yo kwegura mu 2013, kunanirwa gukemura ibibazo byinshi igihe yari musenyeri mukuru mu myaka ya za 1970 na 1980.
Papa Benedigito yakunze guhakana ko atazi ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri kiliziya muri icyo gihe.
Ariko raporo nshya ivuga ko yananiwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa ry’abana ryakorwaga n’abapadiri.
Umwe mu banditsi ba raporo, Martin Pusch yagize ati: “Mu manza enye zose, twaje kubona ko musenyeri mukuru icyo gihe, Cardinal Ratzinger, ashobora kuregwa imyitwarire idahwitse.”
Ebyiri muri izo dosiye, yavuze ko harimo n’abakoze ibyaha igihe yari ku butegetsi kandi bagahanwa n’inzego z’ubutabera ariko bakagumishwa mu mirimo y’ubushumba nta mbibi zigaragara ku byo bari bemerewe gukora. Nta gikorwa cyategetswe n’amategeko ya kiliziya.
Pusch yavuze ko mu rubanza rwa gatatu, umupadiri wari warakatiwe n’urukiko hanze y’u Budage yashyizwe mu mirimo muri Arikidiyosezi ya Munich kandi bivugwa ko Ratzinger (waje guhabwa izina rya Papa Benedigito) yari azi amateka y’umupadiri.
Undi mu banditsi b’iyi raporo, Ulrich Wastl, yavuze ko ibyavuzwe na Benedigito ko atitabiriye inama yo mu 1980 aho iyoherezwa ry’uyu mupadiri i Munich ryaganiriweho bitakwizerwa nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Icyo Vatikani ivuga kuri raporo
Arikidiyosezi hamwe n’ikigo cy’amategeko cyitwa Westpfahl Spilker Wastl bavuga ko abayobozi bakuru b’itorero batigeze bamenyeshwa ibikubiye muri raporo mbere yo gutangazwa.
Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yavuze ko kiliziya izirinda gutanga ibisobanuro kugeza isomye raporo yose ikazabitanga yitonze kandi mu buryo burambuye.
Arkiyepiskopi wa Munich ubungubu n’uwamubanjirije batunzwe urutoki
Umwepiskopi mukuru wa Munich muri iki gihe, Cardinal Reinhard Marx, akaba ari n’umufatanyabikorwa ukomeye w’ivugurura rya Papa Fransisko, yatunzwe urutoki muri dosiye ebyiri.
Yanze ubutumire bwo kwitabira ikiganiro cyo ku wa kane, abanyamategeko bavuga ko bicuza.
Umwaka ushize, Marx yemeye gusezera kubera uko Kiliziya Gatolika yitwaye nabi mu gukemura ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina ry’abapadiri, atangaza ko amahano yagejeje kiliziya ahantu habi.


