Uwatabaye umwana wari watwawe n’umugezi wa Nyabugogo arasabirwa igihembo

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi w’Intwari tariki ya 1 Gashyantare 2020, umujyi wa Kigali n’ibice bitandukanye by’igihugu byaguyemo imvura nyinshi. Ni ko umugezi wa Nyabugogo uherereye mu karere ka Nyarugenge watwaye umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 gusa atabarwa n’umugabo witwa Bunani Jean Claude.

Amashusho y’uburyo Bunani yatabayemo uyu mwana yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bamushimira igikorwa cy’ubutwari yakoze imbere y’abandi bareberaga umwana ahagaze ku ibuye mu mazi rwagati, ari hafi gutwarwa n’umugezi.

Bunani n’abandi bamufashije urwego, ashiraga ubwoba, ajya mu mazi yiyongeraga buri kanya ku buryo byashobokaga ko na we yamutwara. Agaragara atabara uyu mwana, akamuheka mu mugongo, bakazamuka ku rwego rwari rwegetse ku kiraro.

Ababonye aya mashusho barasabira Bunani ishimwe cyangwa se igihembo, kikaba cyamuhindurira ubuzima , cyane ko umurimo akora utamuhemba neza.

Inkuru dukesha Radio Rwanda ivuga ko uyu mwana yatwawe n’umugezi ubwo yari aryamye, uramumanukana, umugeza hepfo y’ikiraro ubwo yatangirwaga n’ibuye maze arihagararaho. Bikekwa ko ari umwe muri ba bo ku muhanda ndetse ngo nyuma yo gutabarwa ntiyamenyewe irengero.

Bunani avuga uko yatabaye umwana nk’uko amashusho abigaragaza: “Nahageze, mbona abantu bashungereye gusa, ndareba mbona nidukomeza kurangara uyu mwana ashobora kubigenderamo. Nahise nsaba urwego, ndamanuka, icyo nabwiye uyu mwana ni ukumusaba kwambura imyenda yari yambaye kugira ngo idakomeza kuremera, njyamo ndamuheka, mwurirana urwego ndazamuka.”

Bunani Jean Claude afite imyaka 26 y’amavuko. Afite umugore n’umwana umwe, akaba yarabasize mu rugo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aza i Kigali gukora akazi k’ingufu. Ubu yahawe amazina arimo Umukomando, Umutabazi ndetse n’intwari ya 2020.

Ngiyi video

Ibi ni bimwe mu bitekerezo bisabira Bunani igihembo

Vedaste Hakuza kuri Facebook yagize ati: “ Bunani akwiye ishimwe rwose kandi intwari mu buzima zirakenewe, dukwiye kumwigiraho.”

Jimmy Iradukunda na we ati: “Niba mwibuka umuntu nk’uwo wakoze igikorwa nk’icyo cy’ubutabazi mu Bufaransa yahembwe ku rwego rw’igihugu kandi bishimishije. Mbona ko na we bakagombye kumugenzereza batyo nukuri!”

James Rekayabo ati “Uyu muntu akwiye umudari kuko na we ni intwari kabisa. Iki ni igikorwa cy’ubutwari yakoze pe! Nuko nta bushobozi, nakamuhembye bikabera abandi isomo, barebera abari mu kaga aho gutabara, bagafotora. Umva ko yahaburiye na telefone ye, bitari n’ibyo yari kuhaburira ubuzima. Ni cyo kigaragaza igikorwa cy’ubutwari pe!”

Ku rubuga rwa Twitter, Pierre Ruhinda ati: “ Akwiriye umudari w’ishimwe.”

Virgile Kwizera ati: “ Imana imuhe umugisha. Uyu nawe rwose bazamwambika umudari w’ishimwe. Ni igikorwa cy’ubutwari.”

Mukayiranga: “Ni intwari rwose ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa yakoze. Akwiye ishimwe

Ni koko uwakoze neza akwiriye ishimwe n’ibihembo, byaba ngombwa akitwa intwari mu gihe yakoze igikorwa cy’indashyikirwa kirimo no gutabara ubuzima bw’abantu nk’uko Bunani yabigenje. Ubutwari ntibukwiye gutekerezwa mu rugamba rw’amasasu gusa abubwo gufasha no gutabara abaturanyi ndetse n’abo dusanze mu nzira, na byo ni Ubutwari.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Uwatabaye umwana wari watwawe n’umugezi wa Nyabugogo arasabirwa igihembo
    mwiriwe ?
    Imana imuhe umugisha ariko njye mbona hajyaho ikigega kigamije kujya gihemba abakoze ibikorwa by’indashyikirwa nk’ibi, n’ibindi buri mu Nyarwanda akabigiramo uruhare bityo tukarushaho kwimakaza umuco w’ubutwari.

  2. Uwatabaye umwana wari watwawe n’umugezi wa Nyabugogo arasabirwa igihembo
    mwiriwe ?
    Imana imuhe umugisha ariko njye mbona hajyaho ikigega kigamije kujya gihemba abakoze ibikorwa by’indashyikirwa nk’ibi, n’ibindi buri mu Nyarwanda akabigiramo uruhare bityo tukarushaho kwimakaza umuco w’ubutwari.

  3. Uwatabaye umwana wari watwawe n’umugezi wa Nyabugogo arasabirwa igihembo
    Inyutarano ntikibaho … Nange Ntacyo naguhemba kuko nange abo nagiriye neza ibisa nkibyo ntawanyituye iyo niyo si tubayemo urigira wakibura ugapfa.

  4. Uwatabaye umwana wari watwawe n’umugezi wa Nyabugogo arasabirwa igihembo
    Inyutarano ntikibaho … Nange Ntacyo naguhemba kuko nange abo nagiriye neza ibisa nkibyo ntawanyituye iyo niyo si tubayemo urigira wakibura ugapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *