Umugabo w’Umunyakenya kuri ubu ufite imyaka 70 y’amavuko witwa James Mwaura, wazimiye muri za 70 ubwo yari agiye guhahira umuryango we wari utuye ahitwa Molo muri Nakuru, ubwo yari afite imyaka 23, amaherezo yabonye inzira imusubiza mu rugo nyuma y’imyaka 47 abifashijwemo na facebook.
Nk’uko tubikesha CitizenDigital, uyu mugabo yabuze inzira imusubiza mu rugo ubwo yari yahavuye agiye kugurira umuryango we umuceri wo kurya mu 1974, aza kwisanga i Nairobi nta mafaranga afite kandi n’abavandimwe be bahabaga barimutse.
Ubwo yahise afata inzira yerekeza muri Naro Moru, mu ntara ya Nyeri, aho yahise atangira ubuzima bushya ndetse nyuma arashaka atangira umuryango mushya n’umugore bamenyaniye aho.
Nyuma y’imyaka mirongo, kimwe na buri muntu wese muri iki gihe, Mwaura ubwo yari ari kuri facebook yaje kubona isura isa nk’iy’umuntu azi, amwandikira ubutumwa asanga ari umwe mu bishywa be.
Aba batangiye kuganira bemeranya kuzabonana mbere y’uko ahura n’umuryango we ku mugaragaro ku itariki ya 22 Nyakanga 2021.
Mwaura, wageze mu rugo yambaye ikoti ry’ubururu nk’uko bigaragara ku ifoto, yabwiye abo mu muryango we ko ubu ari umugabo wishimye washatse neza ufite abana batatu ndetse afite abuzukuru bane.


