Uwemera n’ubutunzi bwe

Sangiza iyi nkuru

IGICE CYA MBERE

Mu byumweru bishize, umuntu umwe yaranyegereye arambwira ati “ Ndi umukirisitu mushya, si nzi icyo Imana insaba gukora mu bijyanye n’ubutunzi. Ni gute nakwishyura umwenda? Ese wagira icyo wigisha kuri iyo ngingo?

Uyu ni umwe mu banyegereye bambaza ku bijyanye n’ubutunzi. Ku bw’ibyo, ndashaka kugira ngo uyu munsi ngire icyo mbabwira ku cyo ijambo ry’Imana rivuga ku mafaranga.

Amafaranga ni ikintu gikunze kugarukwaho mu bitangazamakuru. Twumva havugwa uguta agaciro k’ifaranga, imyenda, igabanuka ry’ubukungu, ibihombo, itakaza ry’akazi. Kugeza n’uyu munsi, iby’amadeni y’amabanki biravugwa.

Bibiliya nayo ivuga ku mafaranga ndetse na Yezu (Yesu) yayagarutseho mu nyigisho ze n’imigani. Nemera ntashidikanya ko ubutunzi buvuze byinshi mu buzima bwawe bwa roho no mu gutanga umusaruro.

Amafaranga ubwayo ni ikintu cyareberwaho amahame shingiro y’icyiza n’ikibi. Si meza kandi si mabi. Hagendewe ku buryo akoreshwa, ashobora kuba mabi cyangwa meza. Ndashaka kubereka amahame shingiro ku butunzi bw’abemera bo mu isi muri ibi byiciro bine:

-Uburenganzira bwo gutunga amafaranga

– Impamvu udatunze amafaranga

– Uburyo watunga amafaranga

– Uburyo wakoreshamo amafaranga

  1. UBURENGANZIRA BWO GUTUNGA AMAFARANGA
  2. Ubutunzi bwose ni ubw’Imana

  Hagayi 2:8  “ Feza ni iyanjye, na zahabu ikaba iyanjye! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.”

Imana yavugaga ku mahanga yose yo mu isi akavuga  ati “ Feza yabo yose na zahabu yabo yose ni iyanjye.” Ibi bivuze ko byose ari iby’Imana.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

  1. Imana itanga ubushobozi bwo gukorera ubutunzi

Ugutegeka kwa Kabiri 8:18 “Ujye wibuka  Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zituma ubona ubutunzi.”

Ingoma 29:12 “ Ubutunzi n’ikuzo biva iwawe.”

1 Abanyakorinto  4:7 “ Ni iki mufite mutahawe?”

Muri macye, amafaranga ni ay’Imana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *