Abanyamategeko bunganira Murangwayire Josiane na bagenzi be baregwa na Uwera Jean Pierre kuba baramutwariye ubutaka busaga m2 120, basabye ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutakwakira ikirego cye ahubwo gikwiye kujyanwa mu karere mu gihe we asanga hakwiye gutangira urubanza mu mizi rukava mu nzira kuko rumaze igihe kirekire asorera ubutaka, buri mu Gakiriro ka Gisozi, avuga ko abandi babyaza umusaruro.
Uwera Jean Pierre utuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo, ho mu Karere ka Nyarugenge arega abaturanyi be, kuba baritwaje icyo bari cyo bakarengera imbibi ze bakubaka mu butaka bwe buri mu kibanza UPI 1362 mu Gakiriro ko mu Murenge wa Gisozi. Avuga ko agura ikibanza aburanira cyapimaga m2 1018 ariko ubu kikaba gisigaye kingana na m2 zisaga gato 800 izindi abo arega bagiye bazigarurira.
Mu rukiko kuri uyu wa Gatatu, itariki 02 Werurwe mu ibanzirizarubanza, umucamanza yashatse kumenya niba abaregwa bose bararengereye imbibi ze ku giti cya buri umwe cyangwa niba barafatanyije..
Uwera Jean Pierre yasubije ko icyo bahuriyeho bose ari uko barengereye ariko hari ba nyirabayazana bitwaje icyo bari cyo. Yashyize mu majwi Murangwayire Josiane kuba yaritwaje kuba yarakoraga mu murenge wa Gisozi ndetse yarabaga no muri Komite y’Umudugudu agasaba ko urukiko rwamurenganura.
Undi atunga urutoki ni umupolisi ubarizwa mu ishyirahamwe Mont Carmel nawe avuga ko yitwaje ko ari umupolisi mukuru.
Uwera yagaragaje uko abo arega bagiye bamutwarira ubutaka n’ingano y’ubwo batwaye. Avuga ko hari uwarengereye meterokare 12 zifite agaciro ka miliyoni 1,8 frw.
Uwarengereye meterokare 19 zifite agaciro ka 2,850,000 Frw.
Uwarengereye meterokare 7 zingana na 1,050,000 Frw,
Abarengereye meterokare 42 barimo uvugwa cyane muri uru rubanza, Murangwayire Josiane, zifite agaciro ka 6,300,000 Frw na Association Mont Carmel ngo yatwaye meterokare 48. Avuga ko ubutaka bwose bwatwawe ku kibanza cye gifite UPI 1362 bungana na meterokare 128 zifite agaciro ka 19,700,000 Frw.
Ati “Ndasaba abaregwa bose kunsubiza ubutaka barengereye maze imyaka 8 nsorera babubyaza umusaruro urukiko rwabibona ukundi rukabategeka kumpa ingurane mu mafaranga yategetswe na expertise kuwa 26/05/2021 angana na 19,700,000”.
Uwera Jean Pierre yagaragaje ibimenyetso ashingiraho avuga ko ubutaka bwe bwigabijwe n’abaregwa birimo amasezerano y’ubugure yaguriyeho agaragaza ubuso bw’ubutaka yaguze, agaragaza icyemezo cy’ibipimo byakozwe n’impuguke avuga ko zikorana n’akarere, kigaragaza ubuso bw’ubutaka asigaranye n’ubwagiye.
Abanyamategeko bunganira abaregwa bo basanga iki kibazo kidakwiye kugera mu rukiko. Umwe muri bo yavuze ko hakurikijwe itegeko 27/2021 ryo ku itariki ya 10/06/2021 mu ngingo ya ryo ya 73, iki kirego cyakagombye kuba gicyemurirwa ku rwego rw’akarere cyangwa mu kigo gishinzwe ubutaka.
Undi munyamategeko yavuze ko inzira ziteganywa n’amategeko zitubahirijwe mu kugeza ikirego mu rukiko. Yasubiyemo ko iki kibazo cyakabaye gikemurirwa mu karere cyangwa ku rwego rw’Umujyi nk’uko amategeko abiteganya, habaho kutishimira umwanzuro urega akitabaza ikigo gishinzwe ubutaka, naho byananirana akabona kwitabaza urukiko nyuma y’iminsi 45.
Aba banyamategeko kandi bahakana bivuye inyuma ko abo bunganira batwaye ubutaka bwa Uwera J.P bagasaba urukiko ko ahubwo hakongera kubaho gupima hifashishijwe impuguke zihuriweho.
Ibyo kuba urukiko rudakwiye kwakira iki kirego ariko uregwa yavuze ko ari uburyo abaregwa bafite bwo gukomeza gutinza urubanza, avuga ko rumaze igihe kirekire kuva mu 2017, kubw’ibyo izindi nzitizi zikaba zikwiye kugaragarizwa mu rubanza mu mizi.
Iki kintu cyashyigikiwe n’umucamanza wari uyoboye urukiko nawe wemeye ko izo nzitizi zazagaragarizwa mu iburanisha mu mizi.
Me Kayumba umwe mu bunganira abaregwa, we yongeye gutesha agaciro ibipimo byafashwe na Uwera Jean Pierre, avuga ko ubutaka Uwera yaguze bwari ubwa Uzayisenga Charles kandi abaregwa bashyizemo ibikorwa byabo ahari ntawe bagiranye ikibazo.
Yasabye urukiko kuzigerera ahari ubutaka rugakora iperereza rugatanga ubutabera bubereye. Yasabye “urukiko kandi ko rutaha agaciro indishyi Uwera asaba kuko nta shingiro” ahubwo Uwera agomba kwishyura buri wese uregwa ibihumbi 300 kubw’umwanya yabatesheje n’ibihumbi 500 buri wese batanze bitabaza abanyamategeko.
Yongeye gushimangira ko iki kirego kitari gikwiye kwakirwa kuko gishobora kugonganisha urukiko n’ikigo cy’ubutaka.
Uwera Jean Pierre ariko uvuga ko abaregwa nta kimenyetso na kimwe batanga cy’ibyo bavuga mu gihe we agaragaza ibimenyetso, avuga ko abaregwa nabo bari mu basinye ku cyemezo cy’ubugure kandi bemeye meterokare yaguze.
Yavuze kandi ko abakoze expertise ari abakozi bizewe bo mu rwego rukorana n’akarere rwabiherewe ububasha.
Umwanzuro uzasomwa tariki ya 31 Werurwe 2022 hemezwa niba rugomba gukomeza mu rukiko cyangwa rudakwiye kuhakomereza.


