Umugabo wari ugeze ku musozo w’igihano cy’igifungo yahawe azira gutera ubwoba perezida Obama n’umuryango we ubwo yari akiri ku buyobozi ntagifunguwe vuba aha nk’uko byari biteganyijwe azira gutera ubwoba na perezida Donald Trump.
Uyu mugabo ufungiye muri gereza yo muri Florida yari yakatiwe imyaka 5 y’igifungo azira kuvuga ko azica perezida Barack Obama n’abandi bo mu muryango we.
Uyu akaba yaravugaga ko azanafata ku ngufu abakobwa ba Obama.
Kuri ubu nk’uko tubikesha itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mugabo yongerewe indi myaka 4 y’igifungo n’amezi atatu azira kuvuga ko azica Donald Trump.
Uyu mugabo w’imyaka 42 witwa Richard Jeremy Ware, ngo muri Werurwe yanditse ibaruwa avugamo imigambi ye yo kuzica perezida Donald Trump naramuka afunguwe.
Umwe mu barinzi ba gereza yabashije kubona iyi baruwa maze ware asubizwa mu rukiko agifunze yongerwa igihano. Ware yaje kwemera ko yanditse iyi baruwa yemera icyaha cyo gutera ubwoba perezida w’igihugu.
Biteganyijwe ko narangiza igihano cye azanakomeza gukurikiranirwa hafi mu gihe cy’imyaka 3.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


