Iyari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG, mu gitabo kivuga ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Gisenyi, yasobanuye ko n’ubwo abategetsi bo hejuru bakoreshaga inama zigamije gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, hari bamwe mu batari bashyigikiye uyu mugambi.
CNLG muri iki gitabo kiri ku rubuga rwa MINUBUMWE, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, yatanze urugero rw’uwari Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana wigeze gusura impunzi z’Abatutsi zari zahungiye ahitwa Kongo Nil mu yahoze ari Komini Kayove.
Icyo gihe yabajije uwari Burugumesitiri wa Komini, Maburakindi Isidori impamvu atahagaritse ubwicanyi bwahabereye cyangwa ngo abutangemo raporo. CNLG iti: “Burugumesitiri yaracecetse, ntiyagira icyo amusubiza.”
Muri Gisenyi kandi, CNLG ivuga ko uwari Konseye wa Segiteri Rongi muri Kayove, Ngirabatware ThadĂ©e, yatanze ubuhamya bw’uko hakorwaga inama zo kwica Abatutsi, ariko we ntashyire mu bikorwa ibyavugiwemo.
Rimwe ngo Burugumesitiri yigeze kumwandikira ibaruwa, amubwira ko hari Inyenzi zicumbitse muri Rongi, ndetse amusaba kuikurikirana zikicwa. Gusa ngo Konseye we yagerageje kuzishaka mu mazu y’Abatutsi arazibura.
Iyi komisiyo yatanze urugero rw’abandi bayobozi batari bashyigikiye umugambi wo kwica Abatutsi, barimo: Perefe Nshunguyinka Francois wari Perefe wa Gisenyi, Nzabonimpa Anselme wabaye Burugumesitiri wa Komini Kayove, Ndabarinze Faustin wabaye Burugumesitiri wa Komini Mutura n’abandi.
Uwilingiyimana Agathe yishwe n’abasirikare barindaga Habyarimana JuvĂ©nal wari Perezida tariki ya 7 Mata 1994. Yicwe hamwe n’abasirikare b’Ababiligi bamurindaga.


