Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko inama yamuhuzaga na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru,Kim Jong-un, imaze kurangira nta masezerano ashyizweho umukono nyuma yaho Amerika yanze ibyo Koreya ya ruguru yasabaga byo gukurirwaho ibihano.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam, Perezida Trump yagize ati “Byatewe n’ibihano. Bashakaga ko ibihano byose bikurwaho kandi ibyo ntitwashoboraga kubikora”.
Hari habayeho kugira icyizere ko aba bategetsi bombi bashobora kugira icyo batangaza cyashyizweho umukono ku kibazo gikomeye cyuko Koreya ya ruguru yareka gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.
Perezida Trump yagize ati “Rimwe na rimwe uba ugomba kubivamo, kandi iki cyabaye kimwe muri ibyo bihe [uba ugomba kubivamo]”.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yavuze ko nta gahunda iriho y’uko habaho inama ya Gatatu.
Trump yavuze ko Kim yari afite ubushake bwo gusenya uruganda rwa Yongbyon rucurirwamo ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, ariko ko yashaka ko “Ibihano byose” Koreya ya Ruguru yafatiwe nabyo bikurwaho ikintu Bwana Trump yavuze ko Amerika itari yiteguye gukora”.
Ku ikubitiro, gahunda y’uyu munsi yari yatangajwe n’ibiro White House bya Trump yateganyaga “Umuhango uhuriweho wo gushyira umukono ku masezerano” ndetse no gusangira ifunguro rya saa sita, ariko icyo cyizere cyahise kiyoyoka mu kanya nk’ako guhumbya ubwo izo gahunda zombi zahitaga zikurwaho.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri yaberaga muri Vietnam, aba bategetsi bombi bari bagaragaye nk’abahuje urugwiro, cyo kimwe no mu nama yabo ya mbere yo mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize yabereye muri Singapour.
Iyo nama iheruka yanenzwe kuba ntacyo yagezeho gifatika, ku buryo hari hizewe ko iyi nama yo mu murwa mukuru Hanoi yo yari yari kugira icyo igeraho mu biganiro bigamije ko Koreya ya Ruguru ihagarika gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.
Mbere yaho, Amerika yari yavuze ko Koreya ya Ruguru igomba kureka burundu gucura ibitwaro kirimbuzi bya Nikleyeri, mbere y’uko yadohorerwa mu bihano yafatiwe, ariko ibyo Koreya ya ruguru ibibona nk’imbogamizi.
Kuba nta masezerano ashyizweho umukono muri iyi nama, birabonwa nko gutsindwa kwa Bwana Trump wiyita kabuhariwe mu kugera ku masezerano.
N’ubwo biri uko ariko, iyi nama ya kabiri aba bategetsi bombi bagiranye igaragaza impinduka ikomeye mu mubano w’ibi bihugu byombi.
Mu mpera y’umwaka wa 2017, ibi bihugu byombi byarakabyanyaga, icyo gihe Bwana Trump akaba yarise Bwana Kim “Akagabo gato kagufi” mu gihe Bwana Kim we yise Bwana Trump “Umusaza w’umusazi”.
Nyuma y’iyi nama y’i Vietnam, Bwana Trump yavuze ko Bwana Kim ari “umuntu w’umugabo” ndetse avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi “ukomeye cyane”.
Ubwo yagiraga icyo atangaje mbere yuko iyi nama yo muri Vietnam itangira, Bwana Trump yagaragaye nk’usubiza abashidikanya ku cyo inama yabo yabanje yagezeho, avuga ko ashaka kugera ku “masezerano y’ukuri”.
Bwana Trump yagize ati: “Kuva ku ntangiriro, nakomeje kuvuga ko umuvuduko atari cyo kintu cy’ingenzi kuri jye. Nishimira cyane kuba nta bisasu bya roketi, misile bya nikleyeri biri kugeragezwa, nta na kimwe”. Yongeyeho ko afitiye “icyubahiro cyinshi” Bwana Kim.


