Uwishimiye urupfu rwa Gen. Tumwine akavuga ko na Museveni azamukurikira mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 27 bivugwa ko yifashe amashusho yishimira urupfu rw’uwahoze ari minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwine, yarangiza akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga akomeje gufungwa muri Gereza ya Luzira .

Ku ya 25 Kanama 2022, nibwo uwahoze ari indwanyi ikomeye ya Uganda wari umaze igihe kinini ahagarariye ingabo mu Nteko Ishinga Amategeko yapfuye ku myaka 68 azize kanseri y’ibihaha apfiriye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya, hasigara impaka muri rubanda ku murage asize utavugwaho rumwe.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, barimo umwe witwa Teddy Nalubowa uzwi ku izina rya Tracy Manule Bobiholic bivugwa ko bishimiye urupfu rwa Gen Tumwine kubera amagambo yigeze kuvuga asobanura iraswa ry’Abagande 54 mu myigaragambyo yo mu Gushyingo 2020 yabereye i Kampala no mu tundi turere tw’igihugu.

Nalubowa yafashwe n’abashinzwe umutekano bamusanze mu rugo rwe nyuma yo gufata amashusho kuri TikTok no ku zindi mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Nyuma yo kumara iminsi 13 afunzwe, Nalubowa, umuyoboke ukomeye wa Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, kuri uyu wa Gatanu, itariki 9 Nzeri 2022, yagejejwe imbere y’umucamanza mu Rukiko rwa Buganda, Marion Mageni, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi itumanaho inyuranyije n’ingingo ya 25 y’Itegeko rihana ikoreshwa nabi rya mudasobwa ryo mu 2011.

Ntabwo yari afite abamuhagarariye cyangwa ingwate ku buryo yarekurwa by’agateganyo. Gusa, yahakanye ibyaha aregwa mbere yo kubwira urukiko ko amakuru ayo ari yo yose yashyize kuri konti ye ya TikTok na Facebook yabitewe n’inzoga bityo akaba adashobora kwibuka ikintu na kimwe.

Umucamanza Mageni yakomeje kumufunga kuzageza ku itariki ya 26 Nzeri ubwo azasubizwa mu rukiko kugira ngo yisobanure.

Ubushinjacyaha buvuga ko ku ya 23 Kanama 2022 i Ndeeba, mu gace ka Rubaga i Kampala, Nalubowa abishaka kandi inshuro nyinshi yakoresheje itumanaho rya elegitoronike kuri Facebook na TikTok kugira ngo ahungabanye amahoro, ituze cyangwa uburenganzira bw’ubuzima bwite bwa Perezida Museveni agira ati “Tumwine amaherezo wapfuye ariko wapfuye kera kandi shobuja perezida Museveni nawe azapfa. Muzapfa umwe ku wundi kandi tuzishima “.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uwishimiye urupfu rwa Gen. Tumwine akavuga ko na Museveni azamukurikira mu mazi abira
    Ukuri guca mu ziko ntigushya! Nonese uwishe imbaga apfuye ninde wagombye kurira? Niba hari uwiciwe, ntiyagombye kugira uburenganzira bwo kwumva ko Imana imuhoreye? Uwaturoze ntiyakarabye, kabisa! Ni nka byabindi umugabo yafunzwe azira ko abari ku butegetsi bamwiciye ababyeyi!

  2. Uwishimiye urupfu rwa Gen. Tumwine akavuga ko na Museveni azamukurikira mu mazi abira
    Ukuri guca mu ziko ntigushya! Nonese uwishe imbaga apfuye ninde wagombye kurira? Niba hari uwiciwe, ntiyagombye kugira uburenganzira bwo kwumva ko Imana imuhoreye? Uwaturoze ntiyakarabye, kabisa! Ni nka byabindi umugabo yafunzwe azira ko abari ku butegetsi bamwiciye ababyeyi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *