Umunyarwandakazi ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, wamamaye ku izina rya ‘Supersexy’, utuye mu gihugu cya Uganda, yavuze ku cyemezo cya Minisiteri y’Umuco na Siporo cyo gukurikirana no guhana umuntu wese ushyira amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ku Karubanda.
Nana akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram ashyiraho amafoto yambaye imyenda y’imbere cyangwa amashusho agaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga.
Minisiteri y’umuco na Siport (Minispoc) ikaba yarafashe icyemezo cyo gukumira ndetse no guhana buri wese ushyira amafoto n’ amashushu y’urukozasoni ku Karubanda. abajijwe icyo abitekerezaho, uyu mugore wiyise ‘Supersexy’ yatangaje ko atari azi ko izo ngamba zashyizweho, ariko ngo yiteguye kubireka.
Yagize ati “Ntabwo narimbizi …. uretse ko ntazi n’impamvu banjyanayo kuko kubipositinga ntabwo tuba tugamije ibikorwa bibi ariko banjyanyeyo (mu rukiko) navuga impamvu nabikoze, cyane ko ndi n’umugore wubatse “.
Abajijwe n’iba koko afite gahunda yo guhagarika gushyira hanze amafoto yambaye imyenda imugaragaza uko ateye ndetse n’amashusho akunze gushyiraho azunguza ikibuno, yasubije ko yiteguye kubireka.
Yagize ati”…Kubera ko ari amategeko y’igihugu kandi nturukamo of course nabireka…ndi ready gukurikiza amategeko y’igihugu cyanjye.”
Supersexy yamamaye ku mubuga nkoranyambaga gusa akunze kugaragara kuri Instagram ashyiraho amafoto azunguza amabuno ndetse n’amafoto yambaye ubusa ibintu bituma akurikirwa ku buryo budasanzwe kuko kugeza ubu ari mu bakurikirwa cyane mu Rwanda aho afite abamukurikira kuri instagram basaga ibihumbi 174.

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…









