Umusore wo mu Bwongereza yabaye Umusilamu wa mbere washyingiranwe n’uwo bahuje igitsina ngo wamutabaye nyuma yo kwamaganwa na bagenzi be b’Abasilamu kubera gukunda abagabo bagenzi be.
Uyu witwa Jahed Choudhury w’imyaka 24 wo muri West Midlands, akaba akoze agashya ko kuba umusilamu wa mbere ushyingiranwe n’uwo bahuje igitsina nyuma y’aho mu musigiti yari amaze imyaka 15 asengeramo bamubwiriye ko nta kaze akihafite ndetse ngo akaba yaranahohoterwaga na bagenzi be b’insoresore z’abasilamu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu myaka ibiri ishize, Choudhury yagerageje kwiyahura ubwo yari yicaye ku nkombe y’amazi arimo kurira yihebye, haza undi musore w’Umwongereza w’imyaka 19, Sean Rogan wabonye ko afite ibibazo byamurenze akamwegera akamuganiriza akamuha icyizere kuva ubwo batangira kuba inshuti.

Aba rero kuri ubu, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza birimo na Daily Mail dukesha iyi nkuru, bafashe icyemezo cyo kubana bakora ubukwe batumira inshuti, ariko ubukwe bakaba barabukoze mu muco wo muri Bangladesh.
Reba video hano hasi

Nubwo aba bahisemo kubana ndetse Choudhury akaba yashishikarije Abasilamu bagenzi be b’abatinganyi gushirika ubwoba nabo bagakora ubukwe, baravuga ko batangiye no guterwa ubwoba babwirwa ko bazicwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com



