Philip Bilden yeguye ataratangira imirimo aherutse gushyirwaho na Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika. Yanze akazi ku bw’impamvu ze bwite ndetse ko yasanze atagakora bitewe n’amategeko agenga umuntu ku giti cye ndetse n’ay’igihugu.
Bwana Bilden yari yashyizweho na Trump, amugira umunyamabanga w’ishami rya gisirikare rirwanira mu mazi “Navy”. Avuga ko yasanze bishobora kuzamuviramo ibibazo mu gihe yazaba yakoze ibihabanye n’ibigenwa n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC itangaza ko uyu mugabo yari asanzwe ari umushoramari, akazi yari yahawe kakaba katemerera umuntu gukora ubucuruzi, ku bwe akavuga ko byabangamira ubwo yari asanzwe akora kandi abikoze byombi agasanga amategeko atabimwemerera. Akongeraho ko ako kazi kaba kabangamiye inyungu ze bwite ndetse n’iz’umuryango we.
Minisitiri w’ingabo za USA, Jim Mattis, yatangaje ko mu minsi mike hazatangazwa uzaba yasimbuye Philip Bilden kuri iyi mirimo yari yahawe.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo, umunyamabanga muri Minisiteri y’ingabo, Vincent Viola nawe yeguye ku mirimo yari yashyizweho na Perezida Trump.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
T heoneste@bwiza.com


