Uyoboye ingabo za Kenya yijeje FARDC ko mu cyumweru gitaha azajya kuyifasha ku rugamba

Sangiza iyi nkuru

Mu cyumweru gitaha nzaza, nshobora kuza ninjoro cyangwa ku manywa. Murabizi na Yesu yavuze ko umunsi azazira utazwi”, ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’ingabo za Kenya zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubwo yasuraga ingabo za FARDC agiye kureba uko byifashe ku rugamba.

Major General Jeff Nyaga wo mu ngabo za Kenya yeretswe n’abasirikare ba Congo aho imirongo y’ingabo za FARDC iri ku rugamba, anasobanurirwa ko inyeshyamba za M23 ziri nko mu birometero bitanu uvuye aho ngaho.

Yabajije niba bishoboka ko izi nyeshyamba zishobora gusatira Gom zinyuze aho bari bari, abwirwa ko zirimo kuzenguruka ikirunga zishaka gutungukira Rusayo cyangwa Sake. Yabajije ati “ Ubwo nibava aho bazatungukira mu mujyi? Goma?”

Asa nk’utebya, Gen Nyaga yagize ati “ Kubera ko nashakaga kureba M23 mbone ni bariya, nanjye tubonane ko nanjye ari uyu. Si ubuzi ko dushobora kuganira amagambo abiri cyangwa atatu?!”

Yakomeje aabwira izo ngabo za FARDC ati “ Ni sawa mwe mwipange, mwipange neza, mwitegure mu cyumweru gitaha nzaza. Nshobora kuza mu ijoro, nshobora kuza ku manywa. Na Yesu yaravuze, isaha n’umunsi wo kuza ntabwo uzwi…”

Yasoje abashimira abasaba gushyiramo agatege, abizeza ko bari kumwe nabo umutima ku wundi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uyoboye ingabo za Kenya yijeje FARDC ko mu cyumweru gitaha azajya kuyifasha ku rugamba
    nkaho n’imuhangane tuzabatureba. munange “ebintu”sibyanku.

  2. Uyoboye ingabo za Kenya yijeje FARDC ko mu cyumweru gitaha azajya kuyifasha ku rugamba
    nkaho n’imuhangane tuzabatureba. munange “ebintu”sibyanku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *