Umujyi wa Kigali urateganya kwakira bisi 100 mu mpera z’Ukuboza 2023, muri bisi 305 zasezeranijwe na guverinoma zo gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi, nk’uko Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ernest Nsabimana, yabitangaje .
Yabitangarije Abasenateri kuri uyu wa 25 Nyakanga, aho yatanze amakuru mashya ku ngamba zo guhangana n’impanuka zo mu muhanda kandi yizeza abasenateri ko guverinoma yiyemeje gukemura vuba ikibazo cy’ibura rya bisi.
Abasenateri babazaga ibijyanye na bisi zijejwe mu Nama y’Umushyikirano ya 18 yo ku itariki ya 27 Gashyantare.
Izi bisi zirimo kugurwa kugirango zihangane n’ibibazo bikomeje kugaragara muri gahunda yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, bikomeje gutuma abagenzi binuba.
Bisi 100 za mbere zizaba zikoresha mazutu, biteganijwe ko 40 muri zo zizahagera mu mpera z’Ukwakira, naho 60 zisigaye zizoherezwa mu mpera z’Ukuboza. Byongeye kandi, gahunda irahari yo kugura bisi 205 zikoresha amashanyarazi nyuma, mu rwego rwo guhuza n’imbaraga zo kurengera ibidukikije.
Minisitiri Nsabimana yamenyesheje abasenateri ko bisi zarangiye gukorwa zitaboneka mu nganda zizikora. Kubwibyo, bisaba urwego rutanga isoko gutumiza, nyuma bisi zigakorwa uko byifuzwa.
Mu rwego rwo kwitegura gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi, guverinoma yohereje itsinda ryo kwiga ibihugu biteye imbere mu gukora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi.
Bibanze ku kwemeza ibikorwa remezo bikenewe byo gucaginga, ikintu cy’ingenzi kuko bisi z’amashanyarazi zisaba ikoranabuhanga ritandukanye ugereranije na bisi zikoreshwa na mazutu.
Iri tsinda ryerekanye ahantu heza mu Mujyi wa Kigali hashyirwa ibikorwa remezo byo gucaginga izi modoka.
Hagati aho, Minisitiri yatangaje ko hari abashoramari bifuza gufatanya na Guverinoma mu gushora imari mu gutwara abantu n’ibintu muri Kigali ndetse no mu gihugu hose.
Ubu bufatanye bushobora kugira uruhare runini mu kunoza serivisi zo gutwara abantu.


