Uyu mwanzuro niyo nkuru nziza numvise muri uyu mwaka-Umugore ku ifungurwa ry’utubari

Sangiza iyi nkuru

Inama y’abaminisitiri mu Rwanda yemeje ifungurwa ry’utubari mu byiciro nyuma y’umwaka umwe n’igice dufunze, inkuru yashimije benshi abarimo na Mukakamanzi uvuga ko ari inkuru nziza ya mbere yakiriye mu 2021.

Ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter na Whatsapp benshi bahise baherekanya iby’iyo nkuru, bagaragaza ko uyu mwanzuro w’abaminisitri bateranye kuwa kabiri ari wo ubashishikaje kurusha indi.

Ni umwanzuro uzatangira kubahirizwa ejo kuwa kane tariki 23/09, nk’uko ibyemezo by’iyo nama bibivuga.

Aimée Jeanne Mukakamanzi ufite akabari i Gikondo mu mujyi wa Kigali avuga ko yari yaragahinduye restaurant ariko “ntibyagendaga nka mbere ya Corona”.

Yabwiye BBC ati: “Uyu mwanzuro niyo nkuru nziza numvise muri uyu mwaka. Nizeye ko tugiye kongera kubona imibereho.”

Niyitegeka w’ i Musanze yabwiye BWIZA ko ” Ni byiza cyane akabari kari gatunze benshi.”

Abantu babarirwa mu bihumbi bahanwe na polisi barafungwa cyangwa bacibwa amande, bashinjwa kunywa inzoga mu tubari dukora rwihishwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *