Perezida Paul Kagame yavuze ko minisitiri mushya w’umutekano, Alfred Gasana, imirimo agiye gukora nta gishya n’ubundi asanzwe akora mu bijyanye n’umutekano, amwizeza ubufasha kugirango azabashe gusohoza inshingano ze neza bityo n’igihugu kibyungukiremo.
Minisitiri mushya w’Umutekano w’u Rwanda, Alfred Gasana, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Ukuboza 2021 yarahiriye inshingano ze nshya zo kuyobora iyi minisiteri yari imaze igihe nta muyobozi ifite nyuma yo guhagarikwa kwa Gen. Patrick Nyamvumba.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wakiriye indahiro ye, yashimiye minisitiri mushya amwifuriza imirimo myiza, yibutsa ko mu by’umutekano harimo byinshi birebwa.
Ati “Mu by’umutekano nabyo mu gihugu cyacu, haba harimo n’ibyo byo kwirinda bitari ibyo tumenyereye bisanzwe harimo no kwirinda ku bijyanye n’ubuzima bwacu, ibijyanye n’ubuzima bifite minisiteri ibireba, hari minisiteri ijyanye n’imiyoborere, hari noneho ibishinzwe umutekano ku buryo bw’umwihariko, aribyo Gasana yashinzwe, ngirango izo nzego uko ari eshatu iyo zuzuzanyije neza ibintu birushaho kujya mu buryo, bikaduha uburyo bwiza bwo guhangana n’ibyo byose.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko nta gishya kuri minisitiri mushya. Ati “ Asanzwe n’ubundi akora mu bijyanye n’umutekano, mu zindi nzego, ubu noneho byasumbye uko byari bimeze mbere ariko birubakira ku byo asanzwe azi, ibyo asanzwe akora, uzarushaho gukora kandi gukora neza igihugu kibyungukiremo.”
Perezida wa Repubulika yakomeje amwizeza ubufatanye bw’izindi nzego z’igihugu nawe arimo. Ati “Tuzakunganira ushobore gukora imirimo yawe neza natwe dushobore gukora iyacu neza muri ubwo buryo.”
Perezida Kagame kandi yakomoje ku cyorezo cya Covid-19 avuga ko u Rwanda ruri mu nzira nziza mu kukirwanya ariko ibintu bijya kumera neza bikongera bikaba bibi kubw’ibyo abantu bakaba badakwiye kwirara bagakomeza ingamba zo kwirinda bakajya mu minsi mikuru neza kuko hashobora kubaho kuhandurira.
Gasana wagizwe Minisitiri mushya w’Umutekano, yigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko kuko mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano, aho yari Umudepite ukuriye Komisiyo ya Politiki.
Ubu yari akuriye Ishami rishinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.


