Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye atangaza ko abazahairahira bava mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD bazabona ishyano. Ibi yabitangaje ubwo CNDD-FDD yizihizaga umunsi mukuru w’indwanyi cyangwa intwari nk”uko UBM News abitangaza. Ndayishimiye avuga ko abazava muri CNDD-FDD bazicuza nyuma bitewe n’intambwe ikomeye iri shyaka rizaba rigejeje ku gihugu. Perezida Evaritse wanabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD yagize ati ” Ishyaka CNDD-FDD ryashyizweho n’abaturage baciriritse, ntiryashyizweho n’abategetsi bakuru. Mwabonye ko bamwe bagiye barivamo ariko ugakomeza kubaho nta kibazo. Uzava mu ishyaka CNDD-FDD azabona ishyano.” Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko adashaka abitwa aba ‘frondeurs’ (ababa mu ishyaka ariko batemeranya na bagenzi babo ku ngingo zimwe na zimwe).



2 Responses
Uzava mu ishyaka CNDD-FDD azabona ishyano- Perezida Ndayishimiye
Birababaje! Nagiraga ngo ya ndahiro yo mucyama iteye isoni nta handi yaba!
Uzava mu ishyaka CNDD-FDD azabona ishyano- Perezida Ndayishimiye
Birababaje! Nagiraga ngo ya ndahiro yo mucyama iteye isoni nta handi yaba!