Valentine Rugwabiza yatangiye ku mugaragaro inshingano ze zo kuyobora MINUSCA

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Mata 2022, Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza, Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica, ari nawe ugiye kuyobora ubutumwa bw’umuryango bwo kubungabunga amahoro, MINUSCA, yatangiye inshingano ze ku mugaragaro.

Nyuma yo gusesekara i Bangui ku Cyumweru, itariki 17 Mata, kuri uyu wa Mbere nibwo Rugwabiza, wahoze uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yatangiye inshingano ze agenzura Ingabo agiye kuyobora mu muhango wo kumuha ikaze.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro, Umufaransa, Jean-Pierre La Croix, yifurije Valentine Rugwabiza kuzasohoza inshingano ze neza.

Abinyujije kuri twitter ugenekereje mu Kinyarwanda, La Croix yagize ati “Nifurije gutsinda Valentine Rugwabiza, Intumwa Nshya idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru muri Centrafrica n’Umuyobozi wa MINUSCA. Uruhare rwe ruzaba ingenzi mu kurinda abaturage, gushimangira ubushobozi bw’igihugu no gufasha kubaka amahoro arambye”.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, Valentine Rugwabiza yasimbuye kuri uyu mwanya Umunyasenegali, Mankeur Ndiaye utarorohewe na gato mu myaka itatu yamaze ku buyobozi bwa MINUSCA, aho yagiye agongana n’ubuyobozi bw’iki gihugu ndetse n’abafatanyabikorwa bacyo b’Abarusiya.

Umuryango w’Abibumbye ukaba ukunze gushinja aba Barusiya gukora ibyaha byo guhohotera abaturage muri Centrafrica kandi ukananizwa mu kubikoraho iperereza.

Ni ikibazo yitezweho gushakira umuti bitewe n’umubano mwiza usanzwe hagati y’igihugu cya Centrafrica n’igihugu cye cy’u Rwanda, kinafite ingabo nyinshi muri MINUSCA zirimo n’izirinda umukuru w’igihugu.

Hagati aho, guhera ku itariki ya 1 Werurwe MINUSCA yatangije igikorwa cyo kwigarurira amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Centrafrica cyiswe “Zia Siriri ni Akomandé”, bisobanuye “ Reka amahoro aganze”.

Iki gikorwa kigamije kwerekana ko MINUSCA ihari, kugabanya imbaraga z’imitwe yitwaje intwaro, kuyirwanya igihe bibaye ngombwa, kugabanya ingaruka z’ibikoresho biturika, hagamijwe gushimangira umutekano w’abasivili no gushyiraho uburyo bunoze bwo gutanga imfashanyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *