Kuri uyu wa Gatatu, Papa Francis yasabiye amasengesho uwahoze ari Papa Benedigito, avuga ko “arembye cyane “.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters bibitangaza, ngo Papa Francis yasabye ibi mu buryo butunguranye abari bamuteze amatwi, ariko nta bisobanuro birambuye yatanze.
Benedigito w’imyaka 95, mu 2013 yabaye papa wa mbere mu myaka igera kuri 600 weguye. Kuva icyo gihe aba i Vatikani.
Amusabira amasengesho, Papa Francis yagize ati:”Ndashaka kubasaba mwese gusengera bidasanzwe Papa Emeritus Benedigito, ukomeje kubungabunga itorero bucece. Reka tumwibuke. Ararwaye cyane, asaba Uwiteka kumuhoza no kumukomeza muri ubu buhamya bw’urukundo rw’Itorero, kugeza ku mperuka, ”
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Vatikani itigeze itanga ibisobanuro ku bijyanye n’ubuzima bwa Benedigito, kandi telefoni y’ho aba i Vatikani itigeze yitabwa.



One Response
Vatican: Papa Francis yasabye gusengera Papa Benedigito weguye urembye
Nukuri Benedicto ageze muzabukuru, Nyagasani amube hafi amukomereze mubuntu bwe kdi azamuhe kuzicarana nawe iteka mubwami bw’ijuru