Umurambo wa Papa Fransisiko wagejejwe muri Basilika ya Mutagatifu Petero mu Mujyi wa Vatikani kugira ngo aho azasezerererwa mbere yo kumushyingura ku wa Gatandatu. Abantu barenga 20.000 bateraniye ku rubuga rwa Petero kugira ngo bunamire Papa.
Abantu bitwaje isanduku ifunguye ku ntugu zabo kuri uyu wa Gatatu mu gitondo bavuye muri chapel ya Casa Santa Marta, aho yapfiriye. Bakurikiwe n’abakaridinari bambaye amakanzu y’umutuku hamwe n’abasirikare barinda Papa b’Abasuwisi bambaye imyenda y’umuhondo wa zahabu n’ubururu.
Karidinali Kevin Farrell ni we wayoboye urugendo. Uyu ayoboye Vatikani by’agateganyo kugeza igihe hazatorwa papa mushya uzasimbura Papa Fransisiko watabarutse kuwa Mbere, itariki 21 Mata 2025.
Papa Fransisiko (Jorge Mario Bergoglio) wavukiye ahitwa Flores, mu murwa mukuru wa Argentine, Buenos Aires, ku itariki 17 Ukuboza 1936, yayoboraga Kiliziya Gatorika kuva mu 2013 nyuma y’iyegura rya Papa Benedigito XI.


